6/14/2011

Musanze: Amarozi n’ubusambo ni bimwe mu bidindiza isuku mu bwiherero



Mu gihe aka karere gakomeza kuvugwamo indwara zikomoka ku isuku nke,abatuye umurenge wa Nkotsi batangaje kuri uyu wa Mbere 13 Kamena mu gihe basurwaga n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima,Dr. NDAGIJIMANA Ouziel batangaje ko amarozi n’ubujura biza ku isonga mu gutera isuku nke mu bwiherero ari nabyo bikurura indwara.
Aba baturage bavuga ko bitabira gahunda z’isuku nka kandagira ukarabe,gucukura no gupfundikira ubwiherero,Kurara mu nzitiramibu isukuye kandi iteye mo umuti ngo yamara babangamiwe n’uko kandagira ukarabe bashyiramo amazi yo kwisukura abagizi ba nabi bazishyiramo amarozi rimwe na rimwe ngo zikanibwa.
William Nakafero umwe mu basuwe avuga ko hari abaroga amazi bikabatera izindi ndwara harimo n’urupfu. “kwitabira isuku turabyitabira ariko imbogamizi ni uko kandagira ukarabe baziturogeramo cyangwa bakanadutwara utujerikani dushyiramo amazi.”akomeza avuga ko abenshi bahita bahitamo kutazikoresha maze ubwiherero bwabo bugasa nabi binabatera indwara.
Ntahompagaze felisiyani twaganiriye we avuga ko kandagira ukarabe zibwa ariko akavuga ko no gucukura umusarane bitaborohera ari na yo mpamvu ngo bamwe nta bwiherero bagira kubera amikoro make. Ibyo ngo bikaba bitera z’indwara z’impiswi, cholera,macinya,n’izindi: “Uretse kwibwa kandagira ukarabe no kubona umusarane biragoye kubera gucukura mu mabuye,bisaba kuyubaka hejuru dukoresheje amabuye.”
Mu gihe ariko aba baturage batangaza ibi umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima Dr Oozielwe abahamagarira kwitabira isuku bacukura imisarane ya metero eshatu cyangwa enye z’ubujyakuzimu,zitinze,zitwikiriwe,zinakinze hiyongereyeho n’ibindi byose bijyanye n’isuku n’isukura. “kwirinda ni ingenzi kuruta kwivuza,byakagombye kuba umuco kuri mwe baturage ba Nkotsi kwirinda indwara zose zikomoka ku isuku nke”.
Ibi bikaba byatangajwe mu ruzinduko Rwateguwe na Minisiteri y’Ubuzima mu kwezi kwahariwe Isuku no kwita ku bidukikije. Na ho ngo indwara zikunze guterwa n’isuku nke harimo Macinya,Cholera,ubuheri,impyiswi,n’izindi ngo bikaba bizakomeza no mu tundi turere nk’uko umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima yakomeje abitangaza.
Jean Louis UWONKUNDA.

No comments:

Post a Comment