6/23/2011

Chelsea Charms yabonye umukura ku ntebe y'umukobwa ufite amabere manini ku isi!




Nyuma yuko umunyamerikakazi “Chelsea Charms” yigaragaje nk’umukobwa ufite amabere manini kursha abandi ku isi ariko we amabere ye akaba yarabaye manini yifashishije imiti, kuri uyu wa kane nibwo hagaragajwe umugore ufite amabere manini y’umwimerere kurusha abandi ku isi. Uyu mugore uzwi ku izina rya “Annie Hawkins-Turner” yatanze ikiganiro kuri Television ya ITV1muri Amerika
.Annie Hawkins-Turner, bakunze kwita Norma Stitz yagaragaje amabere ye apima ibiro 50 amuhesha agahigo ku isi (Guinness World Record holder).

Uyu mugore w’imyaka 52 wibera mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, USA, yatangaje ko yatangiye kumera amabere nk’ibisanzwe afite imyaka 9.

Kuri ITV1 yagize ati: ”Sinigeze menya ko amabere yanjye adasanzwe, yakuraga ku buryo busanzwe nk’ubwabandi nkiri muto, byaje kuntungura ubwo nashidutse ntakibasha kwicara mu ntebe y’ishuri kubera amabere yari amaze kuba manini, nagiye muri za gym (inzu y’imyitozo) ariko biranga kuko ntabashaga kuyasimbukana”.

Yakomeje avuga ko icyo gihe atari azi neza uko angana ku myaka 14 gusa: “Nari kinini cyane, icyo nibuka nuko udusamamagara (Soutien gorges) twose twari tutakinkwira, najyaga gukoresha. Rubanda rwarankwenaga, udusore two mu kigero cyanjye ntitwankundaga, nuwamvugishaga yabikoraga aho abandi batamubona, nakomeje kubaho gutyo gusa nabashije kwiyakira, mbona inshuti (Alan) dukora ubukwe tubyarana abana 2”.

Amabere ya Annie yaratunguranye kuko yaba nyina na murumuna we ngo nta n’umwe ufite bene iki gituza cy’ababyeyi kingana gitya. Annie yatangaje ko yagize ikibazo gikomeye mu konsa abana be kuko abana be amabere batayonkaga ngo bagire aho bageza amashereka yabaga arimo, byamusabaga kwambara imyambaro yo gufata amashereka yabaga ameneka ari menshi atagira kinyobwa.

Umugabo we Alan babanye imyaka 13 kugeza apfuye mu myaka 6 ishize, avuga ko ari we wamufashije kwiyakira, kwa muganga bamusabaga ko yabagwa kuko ayo mabere ye aremereye cyane azamutera umugongo, ariko Annie akabyanga, kugeza ubu ngo ntarataka umugongo na rimwe.

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, inzu zikora amafilimi y’urukozasoni (Pornography) zaramwiyambaje cyane ngo akine bene izi filimi Annie aranangira.

Ati: ”Sinigeze nzikina nkuko babyifuzaga, ndetse sinzigera nzikina ngo bampe za miliyoni, igituza cyanjye ntabwo nkigurisha”.
Annie yagaragaye kuri ITV1 nyuma gato y’uko Chelsea Charms umugore w’amabere manini ku isi ariko yakoresheje (by Surgeon) unakina film z’urukozasoni na we agaragaye kuri iyi television atanga ubuhamya ku gituza cye nuko yagicurishije.

Ifoto: m.tin247.com ft quemedices.diezminutos.es (Annie Hawkins-Turner/ Chelsea Charms)
Inkuru: UMUGANGA.com ft umuseke.com

Dore amafoto y'uyu mugore:







No comments:

Post a Comment