4/28/2015

Sudani: Omar al-Bashir kongera kuyoboza Sudani

Nk’uko ibyagombaga kuva mu matora y'umukuru w'igihugu byari bitegerezanywe amatsiko , Komisiyo y’amatora muri Sudani yatangaje ko, Omar al-Bashir are we wongeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 95% bityo atorerwa gukomeza kuyobora kiriya gihugu gikize ku bikomoka kuri Petelori nubwo abatavuga rumwe nawe bemeza ko ataciye mu mucyo.



Ukuriye Komisiyo y’amatora, NEC witwa Mokhtar al Asam yagize ati: “ Umukandida Omar Hassan Ahmed al-Bashir wo mu ishyaka ryitwa the National Congress Party angana na 5,252,478, ni ukuvuga 94.5% by’abaturage batoye bose.”


Amakuru y’uko Bachir yatsinze amaze kujya hanze, abantu barasakuje bishimye bati ‘Imana irakomeye’


Uyu mugabo Bashir akurikiranywe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Hague kubera ibyaha ngo yakoreye mu Ntara ya Darfour n’ahandi.


Uwahatanaga nawe waje hafi ni Fadl el-Sayed Shuiab afite amajwi 79,665 ni ukuvuga 1,43% by’amajyi yose.


Mu matora byaragaragaye ko nta mvururu zabayemo uretse ko abatavuga rumwe na Leta bemeza ko amatora ataciye mu mucyo.


Mu cyumweru gishize ibihugu by’Ubwongereza, USA na Norvège byavuze ko Sudani igomba kureba ukuntu yahindura ibintu, igaha abaturage ubwisanzure haba mu gihe cy’amatora ndetse no mu buzima busanzwe.





President Bachir yafashe ubutegetsi muri 1989 amaze guhirika ubutegetsi, yongeye gutorwa muri 2010 aho nabwo yashinjwe kwiba amajwi no gukandamiza abo bari bahanganye.






Mu cyumba cy'itora ngo nawe atore



Source:The EAST African

No comments:

Post a Comment