1/12/2013

Somalia:Umusirikare w'Umufaransa yishwe mu gihe yageragezaga kubohoza mugenzi we wafashwe bugwate


Umufaransa, Denis Allex, wafashweho ingwate.
 Mu gihe umutwe wa Al-Shabab ukomeje ibikorwa byawo muri Somalia ndetse no kugaba ibitero mu bindi bihugu birimo Kenya,Nigeria na Algeria,kuri uyu munsi wivuganye umusirikare w'umufaransa mu gikorwa aba basirikare barimo cyo kubohora mugenzi wabo wafashweho ingwate muri iki gihugu.


Amakuru yatangajwe na BBC, avuga ko Jean-Yves Le Drian, Minisitiri w'ingabo w'ubufaransa yavuze ko ingabo zidasanzwe z'abafaransa icyo gikorwa kitazoroheye kandi ko n'uwo mufaransa wafashweho ingwate ngo ashobora kuba yishwe n'ibyihebe byari bimufite.
Yavuze gusa ko n'abarwanyi b'intagondwa z'abayislamu 17 nabo bapfuye.
Umutwe wa Al-Shabab wo  watangaje ko uwo mugabo - ukora akazi k'ubutasi - akiri muzima kandi ko hari umusirikare w'umufaransa uri mu maboko yawo kugeza ubu.
Abatuye i Bulo Marer, mu majyepfo ya Somalia basobanuye ukuntu abasirikare b'abanyamahanga baje muri kajugujugu yahagaze ku gisenge cy'inzu yakoreshwaga n'intagondwa z'abayisilamu.
Baravuga ko byibura abaturage b'abasivili bane barimo umugore utwite bahasize ubuzima igihe imirwano yabaga.
Umutwe w'intagondwa wa Al-Shabab  ukomeje  gukora ibikorwa by'ubwiyahuzi muri Somalia birimo no gushimuta abasirikare bacungera umutekano muri iki gihugu. Kugeza ubu ukaba wihariye igice kinini cy'amajyepfo n'igice cyo hagati bya Somalia.

No comments:

Post a Comment