H.E Paul Kagame mu Kiganiro n'Abanyamakuru |
* Abanyarwanda ejo baje bakambwira bati ‘turakurambiwe’, sinarindira 2017 nabumva.
* Ibice
bibiri ni byo bihanganye kuri iki kibazo. Muri demokarasi habaho debate.
* Ndi ku
ruhande rw’abashaka ko ngenda, ariko ngomba kumva n’urundi ruhande.
* Ariko,
ubundi iriya ngingo (y’itegeko nshinga) ni inde
wayanditse? Ni njyewe?
*
Ndafunguye ku kugenda cyangwa ku kutagenda bipfa kuba bifite inyungu ku
Banyarwanda.
Ikiganiro
cya Perezida Kagame n’abanyamakuru kuri uyu wa kane cyafashe umwanya munini ku
kibazo kigarukwaho na benshi cya nyuma y’umwaka wa 2017 ubwo azaba arangije
mandat ye ya kabiri. Yavuze ko izi mpaka hagati y’ibice bibiri zitamureba, gusa
agaragaza uruhande ariho n’ubwo ngo afunguye ku mpande zombi ku ruzamwemeza.
Yavuze ariko kandi ko imibanire na Tanzania ubu yifashe neza.
Perezida Paul Kagame yatangiye asubiza
ikibazo cy’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko hari ubwo
bizahoraho cyangwa se bikazafata igihe kirekire ngo birangire.
Yavuze ko uburyo bushoboka bwo gukemura iki kibazo ari ugufasha
abagizweho ingaruka na Jenoside ko ibi nibikorwa mu bushobozi buhari ari bwo
ikibazo kizaba gikemurwa aho guhora muri za politiki.
Perezida Kagame yahakanye cyane ko ibivugwa ku mwaka wa 2017 bitatangijwe
n’abayobozi (cabinet) ko ibi yabibajijwe kenshi n’abantu bo hanze
n’abanyamakuru.
Avuga ko hari ibice bibiri bifite ibitekerezo bihanganye kuri
iyo ngingo;
Igice cya mbere ngo ni icy’abashyigikiye ko ingingo
itegeka ko mandat z’umukuru w’igihugu zitarenga ebyiri yubahirizwa.
Igice cya kabiri ngo ni icy’abatekereza ko iyo ngingo
y’Itegeko Nshinga yashyizweho n’abantu kandi bashobora kuyihindura kugira ngo
bagumane umuyobozi bafite ku mpamvu runaka.
Yagize ati “Murashaka kumenya aho ndi? Ndi
ku gice cya mbere. Ariko muri demokarasi ibiganiro-mpaka ni ikintu cy’ingenzi.
Hari abantu rero bibwira ko mu Rwanda ibi bitakabaye binavugwa.
Njyewe rero mbazwa kenshi icyo ntekereza, haba
muri rusange cyangwa nkanjye ubwanjye. Nkanjye ubwanjye nta kibazo, nta n’icyo
ndabwira uwo ariwe wese musaba ibijyanye na 2017.
Ariko, ndi ku ruhande rw’ibitekerezo by’igice
cya mbere, ariko ab’ibitekerezo bya kabiri na bo bafite uburenganzira bwo
kubibona gutyo.”
Perezida Kagame avuga ko kuko ibi ari we ubwe bireba, agomba
kubanza kwemezwa cyane cyane n’abo ku ruhande atariho kugira ngo ashobore
guhindura uruhande rwa mbere ariho.
Ati “Abambwira ngo Mr President
ntukwiye gukomeza, aba bakwiye kwemeza abo ku ruhande rundi ntabwo ari njyewe.
Ni yo mpamvu mbabwira kenshi ko mubaza umuntu utari we.
Mukwiye kuba mubaza abo bantu impamvu
badashaka ko uwo muntu avaho, mukabereka andi mahitamo kugira ngo na bo
bahinduke. Ntabwo ibi ari njye bireba kuko nta kazi nasabye nyuma ya 2017.
Nimureke abo bantu bavuga ngo ngende n’abavuga
ngo mpagume bakore debate (ibiganiro-mpaka) njye mumpe amahoro.”
Kagame yavuze ko abashaka ko atava ku butegetsi ari bo bafite
akazi ko kumwemeza ko agomba kuhaguma, naho abashaka ko agenda bo ngo ari ku
ruhande rwabo nta kibazo afitanye na bo.
Yavuze ko ababazwa no kubona ubuzima bw’abantu bugera ku ngingo
ya mandat z’umukuru w’igihugu bugahagarara ngo bagatinda ku kuba azagenda
cyangwa atazagenda.
Ati “Iyo bigeze mu mahanga bwo
ndababwira nti ‘Nimureke Abanyarwanda bamenye ibyabo, Abanyarwanda si ibyatsi
byo kurundarundanya ugatwika.’ Ni abantu b’agaciro bashobora kwikemurira
ibyabo.
Ejo Abanyarwanda nibaza bakambwira bati
‘Turakurambiwe’. Nzabumva, ntabwo nzababwira nti oya nimureke ngeze 2017.
Nzabumva sinzarindira icyo gihe.”
Kagame avuga ko ikibazo kuri we atari manda z’umukuru w’igihugu,
ahubwo icyo areba ari ukumva icyo abantu bashaka.
Ati “Ndafunguye ku kugenda cyangwa
ku kutagenda bipfa kuba bifite inyungu ku Banyarwanda… Icyo nzakora ni ukumva
abantu icyo bashaka, ntabwo ari ukumva abanyamakuru cyangwa abandi bantu bareba
u Rwanda.”
Perezida Kagame avuga ko atangazwa no kuba icyo avuze cyose kuri
iyi ngingo buri ruhande muri ziriya ebyiri rugiheraho rukavuga ibyo rushaka.
Ati “Ubuzima bw’Abanyarwanda
bushingiye kuri iriya ngingo? Ni gute ubuzima bw’igihugu buhagararira kuri
iriya ngingo? Ariko ubundi ni nde wayanditse? Ni njyewe?
Kuki mutagenda ngo mubwire abayanditse
bakayihindura cyangwa ntibayihindure, ntabwo ari njye bireba. Birareba abo
bashyizeho iryo tegeko nshinga.
Abo ni bo mukwiye kuba mujya impaka na bo
impamvu badakwiye kuyihindura cyangwa kutayihindura. Njye mukambaza ahubwo niba
hari ikibazo mfite ku mwanzuro wavuye mu byo bemeranyijwe.”
Hari ibyo kutagibwaho impaka no kudakinisha
Perezida Kagame muri iyi nama yavuze ko hari ibintu bitatu byo
kutagibwaho impaka Abanyarwanda bashaka kandi bashyize imbere.
Ibyo ngo ni; umutekano, iterambere ry’ubukungu n’uburenganzira.
Yagize ati “Abanyarwanda babuze umutekano
igihe kinini, iki ni cyo bakeneye mbere na mbere kugira ngo bakomere. Icya
kabiri ni iterambere ry’ubukungu ubuzima bwabo bugahinduka. Icya gatatu ni
uburenganzira bwabo bwo gukora icyo bashaka.
Ibi bizagerwaho nanjye nkiri muri office
cyangwa undi uzansimbura. Nzi amateka y’u Rwanda cyane, nzi icyo Abanyarwanda bashaka,
nizera ko ibi ari byo Abanyarwanda bakeneye cyane.
Ibindi, abantu bavuga ibyo bashaka, bakandika
ibyo bashaka, cyangwa bagategeka ibyo bashaka mu magambo, ariko ibi bintu
bitatu bigomba kugerwaho. Ku buzima cyangwa urupfu, bigomba kugerwaho. Ndizera
ko aha munyumva.”
U Burundi burigenga, Tanzania tubanye neza
Ku buryo ibintu bihagaze nabi i Burundi mbere y’amatora
y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu kwezi kwa gatandatu, ndetse hakaba hari
impunzi zatangiye guhungira mu Rwanda.
Perezida Kagame yagize ati “Sinibwira ko Abarundi cyangwa ikindi gihugu cyigenga gikwiriye
kuba kigirwa inama, kereka iyo bashaka inkunga nibwo abantu bayibaha.
Ibibazo Abarundi bafite muri iki gihe, nibwira
ko bagifite ubushobozi bwo kubyirangiriza. Abantu turebera kure, ariko ntibibujijwe ko
tutababaza tuti ‘hari icyo mukeneye ko tubafasha’?”
Ku kibazo cy’imibanire na Tanzania, Perezida Kagame yavuze ko
koko mu gihe gishize imibanire yari mibi hagati y’ibihugu byombi kubera ibibazo
birimo na FDLR, ndetse ngo icyavugwaga cyose hagati yabyo cyakoraga inkuru
ikomeye.
Ati “Ariko, tubana mu muryango wa
EAC. Duhuriye ku nyungu zimwe na zimwe, habayeho gusurana turaganira no kuri
izo ngingo na FDLR, turushaho kureba imbere no kubaka imibanire myiza kugira
ngo abantu bacu bahungukire, tubane muri business, twubake ibikorwaremezo,
ishoramari, twibande hano ibindi tubisige inyuma.”
Inkuru ya umuseke.rw
No comments:
Post a Comment