Imashini ya miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda iturutse i Dubai, yaheze muri Kenya kuva mu Ukwakira 2012, bitewe n’ubwumvikane buke hagati ya sosiyete y’ubwubatsi ya Civicon yo muri Kenya na ContourGlobal y’abanyamerika ikora umushinga wa KivuWatt mu Karere ka Karongi.
Amakuru dukesha igihe.com avuga ko Iyi mashini itandukanya amazi na Gaz Methane ari imwe mu mashini enye z’ingenzi ContourGlobal yagombaga gutangizanya umushinga wo gukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu.
Amakuru dukesha igihe.com avuga ko Iyi mashini itandukanya amazi na Gaz Methane ari imwe mu mashini enye z’ingenzi ContourGlobal yagombaga gutangizanya umushinga wo gukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu.
Umuyobozi wa KivuWatt avuga ko izindi mashini eshatu, zageze i Karongi mbere ya 2013, buri yose ikaba yaraguzwe miliyoni imwe y’amadorali.
Uyu mushinga wa KivuWatt ukaba witezweho kujya utunganya Gaz Methane itanga amashanyarazi angana na Megawati 100 mu byiciro bibiri.
Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko kuwa 30 Gicurasi 2010, sosiyete ya Civicon yatsindiye isoko ry’icyiciro cya mbere (phase 1) cy’umushinga KivuWatt, ryo kubyaza Gaz Methane megawati 25 z’amashanyarazi, ukaba waragombaga kurangira mu 2012.
Civicon ni yo yagombaga kubaka ikimeze nk’ubwato, cyo guterekaho izo mashini zizajya zikurura Gaz Methane mu Kivu, ikifashisha uburyo bwateguwe na ContourGlobal.
Nk’uko bitangazwa n’abasobanukiwe ibyu’izo mashini, zose uko ari enye zikorerana mu murongo umwe ku buryo havuyemo imwe, eshatu zisigaye ziba ari imfabusa.
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2013, ContourGlobal yasheshe amasezerano ya Civicon, iyishinja kuba ikora ibikorwa biciriritse ugereranyije n’ibikenewe, bityo iyisimbuza Koch Engineering, sosiyete y’ubwubatsi yo muri Portugal.
Nubwo iyi sosiyete yahawe iri soko,kugeza ubu igihe ntarengwa cyari giteganyijwe ngo harangizwe uyu mushinga cyararenze.
Uku gukererwa kugaturuka ku kirego kiri mu rukiko rw’ikirenga rwa Kenya, aho sosiyete ya Civicon yareze biturutse ku kwamburwa amasezerano yari ifite mu mushinga wa KivuWatt.
Civicon yasabye Urukiko guhagarika ikoreshwa ry’ibikoresho yaguze ubwo yari ikiri muri uyu mushinga, guhagarika amafaranga gufatira ingwate yari yatanzwe n’umushinga KivuWatt no kwishyurwa amafaranga yose yakoresheje asaga miliyoni y’amadorali.
Ibi byasabye guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya kugirana ibiganiro bigamije kunga aya masosiyete, gusa ntibyakuna kuko guverinoma ya Kenya yanze kwinjira mu kibazo kikiri mu nkiko.
Abashinzwe KivuWatt bavuga ko ibi biganiro bimaze gutwara ibihumbi 300 by’amadorali mu ngendo z’abayobozi b’u Rwanda, na ruswa zihabwa abo mu butabera bwa Kenya.
Kuwa 18 Werurwe 2015, i Kigali habaye inama yahuje ikigo gishinzwe ibyambu bya Kenya, n’abafatanyabikorwa ba cyo, maze Emmanuel Wenani ushinzwe ubwikorezi mu mushinga wa KivuWatt, avuga ko ibibazo bivuka mu bwikorezi, bishobora kugira ingaruka ku idindira ry’imishinga itandukanye nka KivuWatt.
Asaba ko ibihugu byo mu muhora wa ruguru byakumvikana uko ibicuruzwa byajya bitambuka ku byambu hatitawe ku makimbirane ari hagati y’abantu runaka, abashinzwe ibyambu bya Kenya n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bakaba baremeye kubikurikirana.
No comments:
Post a Comment