4/13/2015

Sobanukirwa na Kigeli IV Rwabugiri( Igice Cya Mbere)



Umwa Kigeli wa IV Rwabugiri ni umwe mu bami bakoze amateka akomeye mu Rwanda rwo hambere. Bitewe n’uburyo afite amateka maremare tuzayavunagura mu bice byinshi bitandukanye iki kikaba ari igice cya mbere.

Nk’uko tubikesha amateka, Kigeli IV Rwabugiri yari mwene Mutara II Rwogera na Murorunkwere. Yimye guhera mu mwaka wa 1853 kugera mu wa 1895. Ubusanzwe yitwaga Sezisoni, ariko izina rya Rwabugiri aza kuryambura mwene Gaceyeye w’Umwenegitore, akaba yari muramu we kuko yari yararongoye umukobwa wa Mutara II witwaga Nyiramirabuke. Ni umwe mu bami b’u Rwanda rwo hambere bimye igihe gishyize kera, kandi yaranzwe n’ amatwara. Izina Rwabugiri rero rikaba risobanura Nyirububasha, kuko ngo ubugiri bisobanura ububasha.


Uyu Mwami rero akaba yararyatse uwo mugabo kubera ko yari igihangange cyane. Ngo ni uko yumvaga ko nta wundi ukwiye kwitwa iryo zina, ahera ko amwita Rwakageyo riramuhama. Hari undi mugabo witwaga Rwabugiri, mwene Nyarwaya-Nyamutezi, na we abona ko atagomba kwitiranwa n’umwami, ni ko kurimwambura amwita Nyamahe, amwitiranije na mukuru we.

Nyuma y’umuganura wo muri Kamena 1853, umwami Mutara II Rwogera yaratanze, ariko ngo akaba yari yarabujije abiru kuzamenyesha umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi urupfu rwe, ngo kuko yari yaranze kunywa kandi atagomba gusigara nyuma yo gutanga k’umwami. Mutara amaze gutanga, ni bwo Rwakagara musaza w’umugabekazi yamusomesheje amata menshi cyane, aba aramwishe.

Iyi ngoma ya Mutara ni yo yarangije igikorwa cyateguwe cyo gutsinda i Gisaka, igihugu byari bihanganye. Ariko u Rwanda rwatakaje ikirwa cy’ijwi, bitewe n’uko ubwo Abanyejwi bari bamuzaniye amakoro nk’uko babigenzaga buri mwaka, yarayanze ategeka ko bayasubizayo kuko inzuzi zasanze umwami adakwiye kwakira ayo makoro kandi agiuye gutanga.

Ijwi rero ryahise ryigomeka, rivuga ko nta mpamvu yo kuruyoboka kuko ritamenye icyihishe inyuma yabyo. Ingoma yakurikiyeho yahuye n’ingorane zo gutakaza abantu benshi mu ntambara yo kwigarurira Ijwi, nyuma umwami na we aza kuyigenderamo ubwo yari mu nzira ariye ngo arigandure.

Ibya Nkoronko

Uyu mugabo Nkoronko yari murumuna w’umwami Mutara III Rwogera, ariko yari akomeye cyane kurusha umwami. Nk’ uko byari akamenyero, hagati yo gutanga k’umwami no kwimika undi hanyuragamo iminsi ine.

Abiru babiri ni ko gutumira Nkoronko bati: “Umwami yari mukuru wawe, none tubwire uwo yasize avuze ko azazungura ingoma.” Ubwo bagira ngo bamugushe mu mutego wo kuzatangwa n’umwami uzakurikiraho. Undi ni ko kubabwira ati : “yasize avuze ko azazungurwa na Nyamwesa.” Ubwo ba biru babiri bashakaga ko abiru bose baba abagabo b’amagambo ya Nkoronko. Abiru bose bati “ntacyo twongera ku magambo ye”. Bahera ko batumira Sezisoni na nyina byihutirwa.

Abiru batinyaga ko hashobora kubaho intambara mu gihugu yo kurwanira ubutegetsi kuko Nkoronko yari umuntu akomeye, biza no gukubitiraho ko yari yameneye akabanga Nyamwesa ko ari we ugomba kuba umwami, kandi yari ari ku ruhande rwe cyane. Ibi byose byatumye abiru bateguza ingabo zikomeye, bakeka ko hashobora kuba intambara.

Abatware b’ingabo bari bashyizwe imbere ni Nyirimigabo ya Marara se wa Nturo watwaraga Intaganzwa, na Nyantaba ya Nyarwaya-Nyamutezi umwuzukuru wa Nyiramuhanda wari umutware w’izitwaga Nyaruguru.

Iminsi ine ishize, igikomangoma Nkoronko yaratangaye ndetse biramurakaza ubwo yabonaga bazanye ikimasa cy’umukara gito kuko Sezisoni na we yari umwana ugihagatiye. Icyo kimasa cyari icyo gukuraho uruhu rugakurwamo umwambaro bitaga umugangu uwagombaga kwimikwa akarwambara mu izina ry’Abanyarwanda bose, kandi inyama zacyo zikaribwaho n’abaje muri uwo muhango, izisigaye zigatabwa kure, mbese nka wa muhango wa pasika y’Abisiraheli.

Nkoronko ni ko kubabaza igituma bazanye ikimasa gito kandi umwami ari umugabo ukuze, abiru bamubwira ko atabisobanukirwa kandi ko bitamureba. Nkoronko yahise agira ubwoba abura aho arigitira abonye Sezisoni atambuka imbere y’abantu yambaye umugangu. Yahise yibuka uruhare yagiye agira mu byari bimaze iminsi biba, amenya ko yashutswe nuko amenya ko ibye byarangiye.

Nyamwesa wari wabwiwe na Nkoronko ko ari we uza kwimikwa, abonye ko himitswe Sezisoni yahise ahunga yambuka Akanyaru ahungira i Burundi, ariko Nkoronko abonye ko umugore we Murorunkwere ari we ubaye umugabekazi yizera ko nta cyo yazamutwara.

Ishyingirwa rya Rwabugiri

Rwabugiri amaze kuba ingimbi, abiru bibwiye ko nta mwami ubaho adafite umugore, ni ko kumushakira. Baragurije abakobwa b’Abakonokazi kuko ari bo bagombaga gukomeza kuba abagabekazi, inzuzi ziba zirirabura habura n’umwe. Babonye habuze umukobwa, bahisemo kuraguriza abagore, inzuzi zerera Nyiraburunga wari umugore wa Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro wari utuye i Gasava hafi ya Kagugu ho mu mujyi wa Kigali.

Uwo mugore yari afite abana batatu, ari bo Rutalindwa, Karara na Baryinyonza, abatahana kwa Rwabugiri. Kugira ngo bajijishe hatazagira umenya ko Nyiraburunga ari we uzaba umugabekazi w’ubutaha, abiru bashyingiye abandi barumuna ba Nyiraburunga babiri, aribo Nyiramarora wari ukiri umukobwa, na Nyiramparaye wari wararongowe na Ruhanga rwa Muvunyi bafitanye umwana umwe witwa Muhigirwa, baramumwaka.

Abo bana bose uko ari bane (batatu ba Nyiraburunga n’ umwe wa Nyiramparaye), bazanywe kwa Rwabugiri bitwa abana be nk’uko umuco wari umeze.

Abo bagore bose bari bene Nzirumbanje, musaza w’ umugabekazi Murorunkwere. Ni ukuvuga ko bari babyara ba Rwabugiri.

Byakuwe mu gitabo Ibyo ku ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’ Abasuka cyanditswe na Nyirishema Célestin, 2008.

No comments:

Post a Comment