4/02/2015

2017 Ndafunguye ku kugenda cyangwa kutagenda – P.Kagame

H.E Paul Kagame mu Kiganiro n'Abanyamakuru
* Nta kazi nasabye nyuma ya 2017,
* Abanyarwanda ejo baje bakambwira bati ‘turakurambiwe’, sinarindira 2017 nabumva.
* Ibice bibiri ni byo bihanganye kuri iki kibazo. Muri demokarasi habaho debate.
* Ndi ku ruhande rw’abashaka ko ngenda, ariko ngomba kumva n’urundi ruhande.
* Ariko, ubundi iriya ngingo (y’itegeko nshinga) ni inde wayanditse? Ni njyewe?
* Ndafunguye ku kugenda cyangwa ku kutagenda bipfa kuba bifite inyungu ku Banyarwanda.
* Umutekano, iterambere ry’ubukungu, uburenganzira, njyewe cyangwa uzansimbura bigomba kugerwaho.