Abanyarwanda mu bihe bitandukanye bagiye bagira imvugo n;imigani cyane cyane yaturutse ku bintu runaka kandi igihe babivuze bikaba hari icyo bivuze ku benerurimi.Izo mvugo/imigani yigisha umuryango nyarwanda ikanawukosora mu buryo bwinshi. Dore myinshi muri yo kurutonde rukurikira.
A
· Ababiri bashyize hamwe baruta umunani barasana.
· Ababiri bajya inama baruta umunani urasana.
· Ababiri bakika umwe.
· Ababiri baruta umwe.
· Ababiri bateranya abeza.
· Ababiri bica umwe.
· Ababiri bishe imbwa y’umwami.
· Ababiri ntibacibwa inka.
· Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
· Abacuranye ubusa basangira ubundi.
· Abadapfuye ntibabura kubonana.
· Abagabanye imbisi (inyama) ntibagabana umufa.
· Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe.
· Abagabo bararya imbwa zikishyura.
· Abagira amenyo baraseka.
· Abagira amenyo ni museke.
· Abagira inyonjo bagira ibirori.
· Abagira iyo bajya baragenda.
· Abagiye inama Imana irabasanga.
· Abagore bagira inzara ntibagira inzigo.
· Abagore baragwira.
· Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari).
· Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo.
· Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi.
· Abantu bibuka imana iyo amakuba yababanye menshi.
· Abasangira bashonje ntawusigariza undi.
· Abasangira basigana imbyiro.
· Abasangira bike bitana ibisambo.
· Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo.
· Abasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya.
· Abatanye badatata barasubirana.
· Abateranye imigeri ntibahishana amabya.
· Aberekeranye ntibabura kwendana.
· Aboro babiri ntibasangira umwerera.
· Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi (amazi).
· Abotanye kera ntibahishanya amabya
· Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na) bene yo.
· Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo.
· Agahinda si uguhora urira.
· Agahwa kari k’uwundi karahandurika.
· Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge.
· Agakecuru gahaze gakina n’imyenge y’inzu.
· Agakono gashaje karyoshya ibiryo
· Agakono gashaje niko karyoshya imboga..
· Agakungu gakuna imbwa.
· Agakungu iyo gashize agashino kayora ivu.
· Agakungu kavamo imbwa yiruka.
· Agapfa kabuliwe ni impongo.
· Agapfundikiye gatera amatsiko.
· Agasaza kamwera akandi kazakamwa?
· Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza.
· Agasozi kamanutse inka kazamuka indi.
· Agashyize kera gahinyuza inshuti.
· Agashyize kera gahinyuza intwari.
· Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.
· Agatinze kazaryoha ni agatuba k’uruhinja.
· Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
· Ahanze ubwana hamera ubwanwa.
· Aharaye inzara haramuka inzigo.
· Ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu.
· Ahari ubuhoro umuhoro urogosha.
· Aho guhana umupfu wayobya umuvu.
· Aho gupfa none wapfa ejo.
· Aho gupfa wakena.
· Aho gutera Gitera watera ikibimutera.
· Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro.
· Aho ihene yonnye ihoramo.
· Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka.
· Aho imbwa yaririye ntihava.
· Aho inkoko yasheshe ihata ibaba.
· Aho inkoko yasheshe itoye kenshi.
· Aho inkuba zerekeye ni ho ibicu bijya.
· Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira.
· Aho kuba imbwa waba imva.
· Aho kuba umusega waba imbwa.
· Aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye.
· Aho udatezeumugeni ntuhanga umugayo.
· Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.
· Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki.
· Aho umutindi yanitse ntiriva.
· Aho umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu.
· Aho uniga urahasanga umuhogo.
· Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo.
· Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye.
· Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe.
· Aho yanyuze (imboro) ntihaca urwango.
· Aho yonnye (ihene) ihoramo.
· Ak’imuhana kaza imvura ihise.
· Akababaje ababiri karabateranya.
· Akababaje umutima kazindura amaguru.
· Akabaye icwende ntikoga.
· Akabi gasekwa nk’akeza.
· Akabikora kabizi gateka imboga karitse.
· Akaboro, gato karuta amabya masa.
· Akabuno karusha isuka guca inshuro.
· Akabuno ntigasa n’akabyara gasa nako birarana.
· Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.
· Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako.
· Akagabo gahimba akandi kataraza.
· Akaje gahimwa n’akakazanye.
· Akaje karemerwa.
· Akamasa kazaca inka kazivukamo.
· Akameze ku murizo w’imbwa karimba kawuciye.
· Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
· Akanwa karya ntikaguhe (ntiwumve) kavuza induru ntiwumve.
· Akarenze umunwa karushya ihamagara.
· Akarimi kabi gasemera agasaya.
· Akarusha imboro kunagana baragata.
· Akarusha imbwa kwota karashya.
· Akaryoshye ntikariwe mu rw’undi.
· Akatari amagara karahahwa.
· Akazapfa kabungira akazakica.
· Akazu gato karya ubwatsi.
· Akebo kajya iwa Mugarura.
· Akeza karigura.
· Akeza karimara.
· Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.
· Akiziritse ku mugozi gashirwa kawuciye.
· Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye.
· Ako iminsi iteruye ntikajya karemera.
· Ako imuhana kaza imvura ihise.
· Ako umukobwa ashaka karamugarika.
· Amaboko akorera inda yapfa akayipfumbata.
· Amaboko atareshya ntaramukanya.
· Amabya y’undi aryohera umugeri.
· Amacumu y’inda ntashira igorora.
· Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.
· Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro.
· Amagara araseseka ntayorwa!
· Amagara ntaguranwa amagana.
· Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza).
· Amaherezo y’inzira ni mu nzu.
· Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
· Amareshya mugeni siyo amutunga.
· Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
· Amashyi make yimisha umwana impengeri.
· Amaso y’igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma.
· Amasunzu si amasaka.
· Amata make amena menshi.
· Amata y’umukobwa aba imbere.
· Amatama masa ntasabira inka igisigati
· Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.
· Amavuta y’umugabo ni amuraye ku murundi.
· Amazi make aharirwa impfizi.
· Amazi arashyuha aliko ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho.
· Amirariro atera amimaro.
· Amenyo ni amabuye.
· Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.
· Amirariro atera amimaro.
· Arenze umusozi arivovota aramutuka.
· Atari ayawe ntakurara kumubili.
· Ayo impumyi uyabara itashye (inka).
· Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi.
B
· Babona isha itamba bagata urwo bambaye.
· Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya zose.
· Bagarira yose.
· Bagarira yose ni umwana w’umunyarwanda.
· Bagarira yose ntuzi irizera.
· Bagutumye umurozi w’umugore uhera kuri nyoko.
· Banegurana ari inenge ba nenge itirora.
· Baranyerera yaguye Jinja.
· Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro.
· Barihima ni mwene Mujinya.
· Bavuga ibyigondoye umuhoro ukajya imbere.
· Batutira henshi ntibazamenya iyo bataye imihoro.
· Bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara.
· Bazirunge zange zibe isogo imboga zirura.
· Bene amazuru meza ntibaburana n’ibya nyuma.
· Bene imitsima bayitsimbarayeho.
· Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati "mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse".
· Biguma bigeze ku munwa.
· Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
· Bucya bucyana ayandi.
· Bucya bwitwa ejo.
· Buhoro buhoro bwagejeje umuhovu (pfu) ku ruzi.
· Buhoro buhoro nirwo rugendo.
· Burya mukaso ntaba ari nyoko.
· Burya si buno.
· Byabara usara.
· Byagaze iruta byabuze.
C
· Ca bugufi iruta jya hejuru.(ntukishyire hejuru)
· Fata ako ni yo gabo.
· Findi findi irutwa na so araroga.
G
· Gahimandyadya na Kajogora baranywanye.
· Gashiramazizi ka Ntibazirikana rubanda rushishwa nabi.
· Gatindi ka Gateneneko yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati mbe bahungu no mu cyi ni ko bizahora bimeze?
· Gesa ubw’iyo, ubw'ino ntiburera.
· Gira so yiturwa indi.
· Gishira ibyara ntigishira amazi.
· Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda.
· Gusaza ni ugusahurwa.
· Gusekera utagushaka bitera imbeho mu menyo.
· Gusera intanyurwa ni ugusesa.
· Gushaka ni ugushobora.
· Gusoma mubi biruta kwirigata.
HHaguma umwami, ingoma irabazwa.
· Hasura uwariye. Hagatura uwejeje
· Hobe hobe itera ibinyoro.
I
· Iba ibyegereye byakizaga, urufunzo ntirwahiye.
· Iba imwe ikakugana mu ijana.
· Ibanga ni irya babiri.
· Ibihanga bibili ntibitekwa mu nkono imwe.
· Ibihe biha ibindi.
· Ibihembe by’intama ntawe umenya iyo bikura bigana.
· Ibirenge bijya imbu kujya imbere.
· Ibisa birasabirana.
· Ibitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura.
· Ibize nabi uyima ifu.
· Ibuguma ntishobora isibo.
· Ibuguma y’umushino imira imikangara itanu.
· Ibuye ryabonetse ntiryica isuka (ntiriba rikishe isuka).
· Ibyara mweru na muhima.
· Ibyagiye kera ibyagurukana irago.
· Ibyaye amamasa yicungura amarago.
· Ibyaye ikiboze iracyirigata.
· Ibyaye ikiboze irakirigata.
· Ibyo abahutu birya ubahutaje.
· Ibyo abapfu birya abapfumu.
· Ibyo ejo bibara abo ejo. [Iby’ejo bibara ab’ejo.]
· Ibyo ihaha birushya ihambira. [Iby’ihaha birushya ihambira.]
· Ibyo isi ni amabanga. [Iby’isi ni amabanga.]
· Icyizere cyiraza amasinde.
· Iyangiye aho uyemereye uyiragirira aho yamagiriye.
· Icyo imbwa yanze umanika aho ireba.
· Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi.
· Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
· Ifuni y’imboro iruta umujyojyo w’igituba.
· Igihiswe kirabora na nyiracyo akabora.
· Igishongore cy’umugore ni nk’icyo imbwa.
· Igikeri cyakandagiwe n’inka kiti: uko zivuze nyamahembe.
· Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda.
· Igiti cyatewe n’Imana ntigihungabanywa n’umuyaga.
· Igiti kiswe umwana ntigicanwa.
· Igiti kigororwa kikiri gito.
· Igiti uzacana umusaza agitera akiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore).
· Iguguna umuhini yototera isuka.
· Iguye ntayo itayigera ihembe.
· Ihene bayita mweru ikirirwa itarishije.
· Ihene mbi ntuyizirikaho inziza.
· Ihene mbi yanga mwabo.
· Iherezo riruta intangiriro.
· Iherezo ry'inzira ni mu nzu.
· Ihiye nabi uyima ifu.
· Ihunga umurinzi igwa ruhabo.
· Ijambo ribi rivana imboro mu gituba.
· Ijisho ridahuze ntirihaka.
· Ijisho rikwanga nturiyoberwa.
· Ijisho ry’imbwa ntiribuza umugabo kurya utwe.
· Ijisho ry’umukunzi rikuririra ripfuye.
· Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni.
· Ijoro ribara uwariraye.
· Ikimuga kiruta igiyuro.
· Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi.
· Imana ifasha uwifashije.
· Imana ihora ihoze.
· Imana irara ahandi igataha i Rwanda.
· Imandwa z’abatindi zigira iyazo mirindi.
· Imbaraga nke zitera imico myiza.
· Imbeba yakandagiye umwite w’injangwe iti: ubugabo bwari aha!
· Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi.
· Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’urusyo ihakura inda y’urubati.
· Imboro mbi ni idafite ifaranga.
· Imboro mbi ni itabyara.
· Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo.
· Imbura gihana yabuze gihamba.
· Imbuto y’umugisha isoromwa ku giti cy’umuruho.
· Imbwa yigannye inka kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira.
· Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso.
· Iminsi ikona inzovu (ingwe).
· Iminsi irasa ariko ntihwana.
· Iminsi iteka inzovu mu rwabya.
· Iminsi ivuguta nta muvuba.
· Iminsi ni imitindi.
· Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara ikuzimu.
· Iminsi y’umujura ni mirongo ine.
· Iminsi yira ari myinshi igahimwa n’umwe.
· Imirimo ibiri yananiye impyisi.
· Imishishi y’imishino ntishira inogonora.
· Imitunu y’igikeri ntiyirukanye abavomyi.
· Imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya.
· Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi.
· Impamvu ingana ururo.
· Impfizi ibyara uko ibyagiye.
· Impfizi izira izayontigira inyishyu.
· Impfizi ntiyimirwa.
· Impfubyi ibaga yotsa.
· Impfubyi yunvira mu rusaku.
· Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye.
· Impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda.
· Inda ibyara mweru na muhima.
· Inda mbi (irimo urwango) uyiha amata ikaruka amaroso.
· Inda nini yishe ukuze.
· Inda y’umwanzi (yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso.
· Indambirwa y’iminsi yenda umurwayi.
· Indashimwa yahawe urutugu irutwarana n’ijosi.
· Indyarya ihimwa n’indyamirizi.
· Indyarya ebyiri iyo ziryamanye, bucya ntayenze indi.
· Ingabo y’umugore iragushora ntigucyura.
· Inganyi ya cyane iganyira nugira ngo awa.
· Ingendo y’undi iravuna.
· Ingeso ipfa nyirayo yapfuye.
· Ingoma idahora ni igicuma.
· Ingona zirya bamwe abandi bambuka.
· Ingurube ibyaye ntiribwa n’imbwa.
· Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara.
· Ingwe ntiyari izi gufata ijosi yarabwirijwe.
· Inka ya Nkoronko igira inkomoko.
· Inka yikoma isazi aho igeza umurizo.
· Inkingi imwe ntigira inzu.
· Inkoko iriwabo ishomba umukara.
· Inkokokazi iteteza nk’izindi bati ngiyo kanwa kabi.
· Inkoko yaraye hanze iba yabaye inkware.
· Inkomyi y’amabyi irayitera.
· Inkonda z’umwana w’undi zirarura.
· Inkongoro yadede inywera mo dede wenyine.
· Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
· Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso ( ntigera ku ngeso).
· Inkono ihira igihe, n’aho wacanira ute.
· Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi).
· Inkono zisumbanya imbyiro.
· Inkotsa ivuga nk’izindi bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi).
· Inkovu icitse irushya abavuzi.
· Inkubisi yacyane irayitera (irayitarukiliza).
· Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba.
· Inkunguzi y’inkware yashotse agaca kayireba.
· Inkunguzi y’umuhutu yivuga mu batutsi.
· Inkunguzi y’urukob’irihiga?
· Inkunguzi y'igikoba yihamagarira amakara
· Inkunzi y’imiryango icika inkangu mu nnyo.
· Inkunzi y’imiryango ikobora rugongo.
· Inkuru mbarirano iratuba.
· Inkuru mbi ntiyoberana.
· Inkururabutindi ihakwa n’uhanyaze.
· Inkururarusya iswika nyirasenge.
· Inkware (igiye cyera) itura mu itongo ry’uwayihigaga.
· Inkware yinyabugingo yatoreye mwitongo ryuwayihigaga.
· Inshakura irongorwa kabiri.
· Inshuti ni iyo musangira mukayaga.
· Insina ngufi ntawe ntawe utayicaho ikoma.
· Insina ngufi ntawe utayigera.
· Insuti ziba nyinshi, iyo mwambaranye ubusa iraguma.
· Inshyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo.
· Intamenya y’umugabo irira ku muziro.
· Intasi y’impyisi yabira maka.
· Intege nke ntizikina zirarwana.
· Intege nke zitera imico myiza.
· Intenge itari iyawe, uratoboroza.
· Inyamaswa idakenga yicwa n’umututizi.
· Inyamibwa y’imboro ni ishyutwe.
· Inyiturano y’umuhutu ni umusuzi.
· Inyongera mbi ni imisuha.
· Inyoni iguruka yisunze agati.
· Inyoni ivuye mu cyari itaramenya kuguruka bayifatisha intoki.
· Inzigo y’imboro ihozwa indi.
· Inzira ntibwira umugenzi.
· Inzoga ni imfura ikanyobwa n’imfura.
· Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso.
· Inzu y’umwanzi niyo uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze).
· Irya mukuru riratinda ariko ntirihera.
· Iryo wavuze urarihacyishwa.
· Isari iyo isumbye isesemi, umugabo asubira ku cyo yangaga.
· Isari iyo yasumbye isesemi umugabo asubira ku cyo yangaga.
· Isazi y’ubute ntirya igisebe.
· Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yanjye.
· Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yange.
· Ishira amenyo ntishira amerwe.
· Ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera.
· Ishyano rigwira nyirumugore umwe.
· Ishyano rivurwa n'irindi.
· Isi ntigira inyuturano.
· Isoni zirisha uburozi.
· Isuka ibagara ubucuti ni akarenge.
· Isuku igira isoko.
· Isuli isambira byinshi igasohoza bike.
· Itanga ishatse (Imana).
· Itegeko rirusha ibuye kuremera.
· Ivu rihoze niryo ryotsa inzu.
· Ivu rihoze ryotsa inzu.
· Iyagukanze ntiba inturo.
· Iyaguye ntayo itayigera ihembe.
· Iyihuse ibyara ibihumye.
· Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
· Iyakitse ntawe utayikora mu nda.
· Iyangiye aho uyemereye, uyiragirira aho yamagiriye
· Iyaseseye ntiyugururirwa.
· Iyihuse ibyara ibihumye.
· Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
· Iyo abanzi babaye benshi Imana iba mwene nyoko.
· Iyo abavandimwe bavumbitse akaguru, uvumbura (uvanamo/ukuramo) akawe.
· Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza.
· Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu.
· Iyo amazi abaye make aharirwa impfizi.
· Iyo bavuze ibigoramye, imihoro ihaguruka mbere.
· Iyo butarira mukaso aba nyoko.
· Iyo iminsi ihuze urayiba.
· Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga.
· Iyo inzovu zirwanye, ibyatsi birahababarira.
· Iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga).
· Iyo ngira ntya yari ijambo ni uko yaje nyuma.
· Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu.
· Iyo umuntu agukoreye nabi abakwigishije.
· Iyo umutindi yanitse ntiriva.
· Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w’umukobwa avukana itanu.
· Iyo uruhahirwa na babiri rutazanye ibinyoro ruzana mburugu.
· Iyo usanze abavandimwe bavumbitse akarenge uvanamo akawe.
· Iyo usanze imbwa yuriye igiti, uhita ubaza uwayurije.
· Izina ni ryo muntu.
· Izotanye zisigana ivu.
K
· Kabutindi itera umugore kwikuruza.
· Kabutindi igumbashya inkoko.
· Kamenyero yenze nyina.
· Kami ka muntu [k’umuntu] ni umutima we.
· Kanga mu jisho ntikanga mu kanwa.
· Karabaye ntiyendwa.
· Kirazira kugirira umwana nabi.
· Kiriziya yakuye kirazira.
· Kirya abandi bajya kucyirya kikishaririza.
· Kitirirwa umwana kagatera nyina akabondo.
· Kora ndebe iruta vuga numve.
· Kuba imbwa si ukumoka.
· Kubwira utumva ni nko guta inyuma ya Huye.
· Kubyara ni ugusubiza ingobyi imugongo.
· Kugabirwa kwitura kurutwa n’igihango cy’umucyene.
· Kugenda bitera kubona.
· Kugera kure si ko gupfa.
· Kure ni mu nda.
· Kuramutsa utagushaka bitera imbavu imisonga.
· Kurya bike ni ukubikena.
· Kuvuga menshi siko kuyamara.
· Kuzinduka kwa rusake ntikwayibujije kunnya mu nzu.
· Kuzinduka kw’inkoko ntikwayibujije kunnya ku butanda.
· Kwa Bugabo bavuza induru, kwa Bwoba havuga impundu.
· Kwa nyokorome uherekwa na nyoko.
· Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga.
L
M
· Maguru ya sarwaya yasize imvura n’umuyaga.
· Mpana umupfu yananira nkamwoshya.
· Mpemuke ndamuke yagambaniye uwamuhaye inka.
· Mukuru w’ijambo ni irindi.
· Mu nda ni kure.
· Mu gihugu cy’impumyi uwo ijisho rimwe aba ari umwami.
· Mujinya wa Nyamwijinya yasanze umugore we yasambanye aragaca.
· Mukuru w’ijambo ni irindi.
· Murankorere ibindi nzivomera.
· Mwa nyina wundi ni mwa nyiranyenga.
· Mwene samusure avukana isunzu.
N
· N'abantu barapfa.
· N’inyange zirapfa nkaswe ibyiyoni.
· N’izibika zari amagi.
· Na nyina w’undi abyara umuhungu.
· Naho Miseke ndarwana.
· Nari umugabo ntihabwa intebe.
· Ndaguhaye iruta ndakuzirikana.
· Ndakureba ukanshisha naho hasi warashize.
· Ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze.
· Ni ikizi (ikizwi na) bose nk’umuravumba (nk’agacuma k’amagambo).
· Nsabira nsome irutwa n’insangirano.
· Nshimwe nshimwe y’umugore yamukoboye injuma.
· Nshimwe y’umukobwa ikobora injuma
· Nta baronkera rimwe nk’abaca imisigati.
· Nta batana badatandukanye.
· Nta bugabo buruta ububwa.
· Nta bworo burama nkubwo ikirenge.
· Nta byera ngo de.
· Nta gahora gahanze.
· Nta giti kibura inyoni ikigwaho.
· Nta gufwa ry’umusundi rirenzwa urugo.
· Nta kabura imvano.
· Nta kurama kudapfa.
· Nta mboro mbi yambaye ifaranga.
· Nta mubi wisize.
· Nta mugabo umwe.
· Nta mugani uva ku busa.
· Nta muheza w’ibyo isi. [w’iby’isi.]
· Nta mukobwa utagira umubwira ati erecyera hino.
· Nta munyagara w’inyama.
· Nta mupfu w’itabi.
· Nta murozi wabuze umukarabya.
· Nta muteja w’imboro.
· Nta muzindutsi wa cyane watashye mu mutima w’undi.
· Nta mwami uba akabeba.
· Nta mwami uba umugaragu (akabeba).
· Nta mwami wica, hica rubanda.
· Nta mwinjira ugira ijambo.
· Nta mwiza wabuze inenge, na Nyirahuku agira amabinga.
· Nta nkokokazi ibika isake ihari.
· Nta nkuba ikubita umunyabugingo.
· Nta nkumi yigaya.
· Nta nkumi yigaya ikibero (itako, ubuto), n’irwaye igisebe ica inzaratsi.
· Nta nyama itarya umutsima.
· Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.
· Ntawanga kugwa aheza.
· Ntawanga kuryama ngo atarota.
· Ntawanga umuruho ashyukwa.
· Ntawe ubura ishyano ashyukwa.
· Ntawe uhisha uwo ahishaho.
· Ntawe ujya mu ishyamba ngo abure ishyano akurayo.
· Ntawe unanira abamushuka ananira abamuhana.
· Ntawe uneza rubanda.
· Ntawe urata inkovu z’imiringa.
· Ntawe uribara nk’umuto waribonye.
· Ntawe urutwa yenda.
· Ntawe urya inka nka nyirayo.
· Ntawe urya umuntu ngo ananirwe n’urutoki.
· Ntawe usesa uwo acyota.
· Ntawe ushaka uko nyina yashatse.
· Ntawe uta akanyaga atagahambuye.
· Ntawe utinya ijoro, atinya icyo bahuriyemo.
· Ntawe utinya uwo yatutse.
· Ntawe utunga izo adashitura.
· Ntawe uyoberwa umwibya, ahubwo ayoberwa aho amuhishe.
· Ntawe uvuma iritararenga.
· Ntawiheba ritararenga.
· Ntawivuga nabi ameza ahari.
· Ntawiyaga (ntawivuga) amabi ameza ahari.
· Ntayo iyoberwa iyayo mu mwijima.
· Ntayuzura nkiyali ihali.
· Ntihaba bapfana iki.
· Ntihaba gutunura haba Imana ikurebera.
· Ntinde bankumbure yasanze baramwibagiwe.
· Ntugahandwe ku rurimi ikirenge gihari.
· Nubakira imisure sinishinze imilizo yazo.
· Nuhigimye aba avuze.
· Nuwapfuye ejo ntaririrwa.
· Nuwaraya imbwa yarya inzungu.
· Nuwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.
· Nyamwanga kwumva ntiyanze kubona.
· Nyamwanga yanze n’uwamuhaye inka.
· Nyina w’umukungu ntabyina nabi.
· Nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa.
· Nyiramaso yerekwa bike ibindi yirebera.
· Nyirambigirambizi yiciye ururasago ku gituba rwanga kuva ati: turaturanye n’ejo nzongera.
· Nyiri ibyago ibyatsi bimwima inzira.
· Nyiri impare niwe umenya uko ayigobeka.
· Nyiri inkota ni uyifashe akarumyo.
· Nyirumupfu ni we ufata ahanuka.
· Nyirumutwe munini ntarengwa n’imijugujugu.
· Nyokobukwe si umuko.
· Nyokorome akuruma akurora.
· Nzapfa nzakira simbizi.
R
· Ribara uwaribonye.
· Ruliye abandi rutakwibagiwe.
· Runo si u Rwanda ni urwandiko.
· Rurarya ntiruhaga.
· Ruza rutwara abaseka.
S
· Sakindi izaba ibyara ikindi.
· Sakwe sakwe irutwa na so araroga.
· So aguha umugore ntamukwendera.
· So ntakwanga, akwita nabi.
T
· Tega amatini ngo urabona amatuba.
· Tuza duturane.
U
· Ubabaye niwe ubanda urugi.
· Ubamba isi ntakurura.
· Ubitse munda imbwa ntimwiba.
· Ububwa buravukanwa.
· Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.
· Ubugabo si ubutumbi.
· Ubugore si amabere n’ihene irayagira.
· Ubukana bw’imbwa bushirira mu imoka.
· Ubukana bw’umwungu ntibwotsa urutaro.
· Ubukene si ikineguro.
· Ubunini si ubugabo.
· Ubunwa bwagusomeye umugabo burakwongrera ntiwumve.
· Ubupfura buba mu nda.
· Uburebure si ubwenge.
· Uburere buruta ubuvuke.
· Uburere bwiza bucisha imfura mu mwijima.
· Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.
· Uburo bwinshi ntibugira umusururu.
· Ubusa burimara.
· Ubusabusa buruta ubusa.
· Ubusabusa bw’umusundi buvura imboro umusonga.
· Ubusambo ni bubi.
· Ubushiki ni uburibwa.
· Ubushyitsi buribwa ni muramu w’umuntu.
· Ubutegetsi si ubukonde.
· Ubuto bw’isha ntibusobanura inzara.
· Ubuze icyo atuka inka agira ati dore icyo gicebe.
· Ubuze inda amena imigi.
· Ubuze uko agira agwa neza.
· Ubwenge burarahurwa.
· Ubwenge buza nyuma y’uburagi.
· Ubwenge buza ubujiji buhise.
· Ubwira intumva ata ibiheko.
· Ubwira umuzi ntavunika.
· Ubwiru bw’ingomabumenywa n’umwiru na nyirayo.
· Ubwiza bw’intobo ntibuyibuza kurura.
· Ubwiza bw’umukobwa ntibwamubujije kuruha.
· Ubyaye nabi aramutswa (atukwa) n’abakwe.
· Ubyina iwabo arasebwa.
· Ubyinana na mucyeba ntahumbya.
· Ubyinana na mucyeba ntahumbya.
· Uca imisoto y’inda ntafasha umuhoro hasi.
· Uca mw’ishyamba utazi ugaca inkoni utazi.
· Uca urubanza rw’abavandimwe arararma.
· Ucira injiji amarenga amara ibinonko.
· Ucyenze rimwe ntaba akimaze.
· Ucyeza abami babiri aba ashaka twange umwe.
· Udapfuye arakira.
· Udashinga ntabyina.
· Ufinura itari iye ageza ku mukondo.
· Ufite icyo abunza bwira aguze.
· Ufite umufata ijosi ararigwandika.
· Ufite umusegura agonda ijosi.
· Ugaburira uwijuse bararwana.
· Ugaya ibye abyibiramo.
· Ugaya impundu z’urushishi, areba amatama ziturukamo.
· Ugiciye inkondo siwe ugicundamo.
· Ugirirwa neza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.
· Ugiye iburyasazi azimira nzima.
· Ugiye iburyasazi azirya mbisi.
· Ugucumise ingufi ntaba akwimye indende.
· Uguhaye akubonye arutwa n’uguhaye akuzirikanye.
· Uguhiga ubutwari muratabarana.
· Uguhishe ko akwanga umuhisha ko ubizi.
· Uguhimye atiretse .....
· Ugusumba arakumanurira.
· Ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo.
· Ugusuriye ntumwishyure akwita akarondwe.
· Uhagarikiwe n’ingwe aravoma.
· Uhana umusore,amuhana agaruka.
· Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo.
· Uhenera umukunzi ntamuhisha innyo.
· Uhiga ubutwari n’umugore aragarama.
· Uhima inda arayirariza.
· Uhisha mu nda imbwa ntimwiba.
· Uhishira umurozi akakumaraho abana.
· Uhonga umwanzi amara inka.
· Uhongera umwanzi amara inka.
· Ujya gutera uburezi arabwibanza.
· Ujya gutumira sakabaka aba yujuje inyama ibitebo.
· Ujya kugaya impundu z’urukwavu abanza kureba imisaya ziturukamo.
· Ukandagira agahungu ntahonyora.
· Ukize baraza.
· Ukize ububwa abukubitira undi.
· Ukize ubusore arabubagira.
· Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka.
· Ukora icyo azi yendwa ahetse.
· Ukorora acira aba agabanya.
· Ukoze hasi yibutsa undi ibuye.
· Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana.
· Ukubira cyane ukamaramo n’ubwalimo.
· Ukubise imbeba ntarobanura izihaka.
· Ukubise imbwa aba ashaka shebuja.
· Ukuboko kwafashe ingoma ntukuyirekura keretse baguciye.
· Ukubwiye ubusa umusubiza ubundi.
· Ukumoka kw’imisega ntikubuza abagenzi guhita.
· Ukuri gushirira mu biganiro.
· Ukuri kunyura mu ziko ntigushye.
· Ukuri ntikwica umutumirano.
· Ukurushije umugore akurusha urugo.
· Ukwanga atiretse arakubwira ati: cyo turwane.
· Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara.
· Umubabaro w’umwana umenywa na nyina.
· Umubyeyi gito aremaza umwana igituba.
· Umugabo arigira yakwibura agapfa.
· Umugabo asiga imbwa.
· Umugabo mbwa anyagiranwa n’abandi ati jye naboze.
· Umugabo umwe agerwa kuri nyina.
· Umugabo yagiye kunnya inyuma y’igihuru impyisi irahuma, ati: wahuma wagira, intambara nk’iyi inyigeze kabiri yansubira twatongana.
· Umugabo yakubitiwe mu nsi yurugo rwa munywanyi we ntiyatabarwa ati kubana n’imbwa ndekeye aho.
· Umugabo yatutse undi ati uragapfa undi nawe ati nzagaya imwba izansangayo.
· Umugani ugana akariho.
· Umugaragu aruta ingaruzwa muheto.
· Umugore abyara uwawe ntaba uwawe.
· Umugore amenya ayo umukazana mu nkiko, ntamenya ayo umukobwa mu mpinga.
· Umugore arabyina ntasimbuka.
· Umugore asasira uwishe se.
· Umugore bamukubitiye gusambana ati: nasekwa nutarakimeze.
· Umugore gito agutatira aguseguye.
· Umugore gito arutwa n’inkingi.
· Umugore gito arutwa n’umwanzi gica.
· Umugore gito ntimubura kubyarana.
· Umugore gito ntimujyana iwabo.
· Umugore gito ntumusigaho impfubyi.
· Umugore mubi agirwa n’ingongo y’umuhoro.
· Umugore mukina agukinze umutima, wateba akagutambuka ajya gushaka imbere ye.
· Umugore musangira amata ntimusangira amazi.
· Umugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika.
· Umugore mwiza ntaba uwawe, yaba uwa mukuru wawe.
· Umugore ni intwari, umukanira ----- impinduka yaza akaguta mu nganigani.
· Umugore ni nyampiga.
· Umugore ni umutima w’urugo.
· Umugore ni uwo umuryango.
· Umugore ntacyo bitwaye abyara umwana wampamagariraga iki.
· Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n’uwari kuza.
· Umugore si umwiza nk’uwumva.
· Umugore umukamira impenda (amashyo) impinduka zaza ati ntacyo wigeze umpa.
· Umugore umurika mu mbere yandurura, aba yereka imbeba.
· Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura akagukura mu rugo.
· Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura wamwikura mukajya i bwami.
· Umugore umwita Nyirabarenzi yajya kuvoma akamena ikibindi.
· Umugore umwita shenge warimukura mugakura inkingi.
· Umugore uri ku mutiba ntabura umutima.
· Umugore utazakurushya inkanda agucura agutaha ho.
· Umugore w’icyongezankoni abwira umugabo we ngo niwe ruzire.
· Umugore w’inkoramwuga, abishima yikoze mu nda.
· Umugore w’ubwenge n’umugabo we iyo uburo bweze bagura ibirago bibiri.
· Umugore w’ubwenge yonka undi.
· Umugore w’umupfu agirango mukeba yagabuye.
· Umugore w’umupfu akubitirwa ku ibuga.
· Umugore w’umupfu amena ibanga ry’umukamaye.
· Umugore w’umupfu arikirigita agaseka.
· Umugore w’umupfu arya imbuto agasiga intabire.
· Umugore w’umupfu aseka ikibi.
· Umugore w’umupfu ateka bwije, umugabo akamuhinduka atihinduye.
· Umugore w’umupfu yicara nk’uwashyikiriye.
· Umugore w’umupfu, yaje rugezo abyara shikama.
· Umugore w’umupfu yarikirigise araseka.
· Umugore w’umusaza ntaherekeza urwenya.
· Umugore w’undi araryoha.
· Umugore wihenda yitwa bantanze urusyo.
· Umugore yaryamanye n’ikiremba ati nambariye ubusa ubundi.
· Umuhanga wo kurya arara akarabye.
· Umuhigi uri kure ntaramurira imbwa.
· Umuhini mushya utera amabavu.
· Umuhungu w’icyiremba yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga.
· Umuhutu agira inzara ntagira inzika.
· Umuhutu ntashimwa kabili.
· Umuhutu urenzwe arenza nyina akaguru.
· Umuja aruta umugore mubi.
· Umujinya w’imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo.
· Umukecuru yanyaliye imbaragasa iti: ulitonde n’iyumuhindo yaransize.
· Umukecuru yirebye amaguru ati bumba butama waratamiye.
· Umukobwa aba umwe agatukisha bose.
· Umukobwa bamushima ingendo akarenga iwabo.
· Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.
· Umukobwa wahiriwe yibwira ko akirusha abandi.
· Umukobwa w’ubwira asambana asabwa.
· Umukobwa w’umutima yubahisha umuryango.
· Umukobwa w’umupfu asuzuguza umuryango.
· Umukunnyi wa cyane yikururiye abaswezi (Umukunnyi yaruhiye umuswezi).
· Umukunnyi aruhira umuswezi.
· Umukunnyi mutindi akunira impare.
· Umukwe ntaba umwana.
· Umukwe w’isoni ahera mu mfuruka.
· Umukwe w’umupfapfa yarebye imisumbi ya nyirabukwe.
· Umuntu apfumbata uwo begeranye.
· Umuntu asiga akamwirukaho ntasiga akamwirukamo.
· Umuntu asinda akariho.
· Umuntu yibyarira ikishi.
· Umuntu yigishwa imico mibi n’abandi.
· Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, yihishurira ibyapfuye.
· Umunyandugakazi yaragumiwe ati: mbure umugabo mbure n’umukiga?
· Umunyazi wa cyane yikururiye abasambanyi.
· Umunywanyi wa benshi apfa akererewe.
· Umupfu ntabura umupfunya.
· Umurenzaho (umurenzo) wera ibijumba.
· Umuruho ntiwabira habira nyirawo.
· Umusaza uhaze akina n’imyenge y’inzu.
· Umusazi arasara akagwa ku ijambo.
· Umusazi asiga akamwirukana, ntasiga akamwirukamo.
· Umusazi w’umukecuru yabonye uw’umusore yiruka ati nangwa nawe uracyabiharaye.
· Umushishi w’umushino ntushira inogonora.
· Umushumba yakubise undi ati: genda shahu turacyaragiranye.
· Umusonga wundi ntukubuza gusinzira.
· Umuswezi w’umuhanga anyaza n’utarakunnye.
· Umuswezi w’umuhanga ntarobanura ibituba.
· Umutanyu w’ingoma uruta ihundo rizima.
· Umutavu w’urulimi iyo waciye ikiziliko ntawe uwutangira.
· Umutego mutindi ushibuka nyirawo akiwurora.
· Umutego mutindi wica nyirawo.
· Umutemeli wishavu ni ijosi.
· Umuti w’impaka ni uguceceka.
· Umuti w’ubutindi ni ukwanga guhemuka.
· Umuti w’ubusore ni ukurongora.
· Umutima muhanano ntiwuzura igituza.
· Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo.
· Umutima w’imfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi.
· Umutindi ntacyira niyo akize ntakira uko yabaye.
· Umutindi ntakiza undi.
· Umututsi umusembereza mu kirambi akagutera ku buriri.
· Umututsi umuvura amaso akayagukanurira.
· Umututsi umuvura amenyo ejo akayaguhekenyera.
· Umutwa ararengwa agatwika ikigega.
· Umutware yicarira intebe undi ayibajisha.
· Umutware yakubise umugaragu ati urakoze databuja.
· Umutwe umwe wifasha gusara, ntiwifasha gutekereza.
· Umwambari w’umwana agenda nka se.
· Umwami akwicira so agacyura nyoko.
· Umwami akwicira so ugakoma yombi uti: umugome yapfuye nyagasani.
· Umwana apfa mu iterura.
· Umwana apfira mu iterura.
· Umwana murizi ntakurwa urutozi (ntakizwa intozi).
· Umwana ni umutware.
· Umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo.
· Umwana umwe si umuryango.
· Umwana utataramanye na se ntamenya umurage wa sekuru.
· Umwana utenguha bwira aneye rimwe.
· Umwana utumvira se na nyina yumvira ijeri.
· Umwana uzaheka ntumwicisha urume.
· Umwana w’umuja ukubitirwa ku mazi nyina yavomye.
· Umwana w’umwingingano umuha amata akaruka amaraso.
· Umwana w’undi abishya inkonda.
· Umwanda ugira akazu.
· Umwan zi aba mwa nyoko ntaba kure.
· Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.
· Umwanzi ntaba kure.
· Umwera uturutse ibukuru ukwira hose.
· Umwibone (inshiziyamanga) w’umugore yabwiye umwami ati nijye wakakwemeye.
· Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa.
· Unera agati kikubiranyije wahaguruka kakayagutera.
· Ungaye guhera ntungaye gutinda.
· Upfuye akuruta niyo mugeze ikuzimu arakuruta.
· Upfuye arapfurikwa.
· Uratinda ngo ukumburwe, ugasanga waribagiranye.
· Uri ibuzimu azunguza ajyana iwabo.
· Uri mwanyina aruma umuheha akongeza undi.
· Urose nabi burinda bucya.
· Uruboza ruruta ururumbya.
· Urubwa ruruta ububwa.
· Urubyiruye iimpaza ntirubura impagarara.
· Urucira mukaso rugatwara nyoko.
· Uruciye mu nsi ntamenya ikiruri imbere.
· Urugiye kera ruhinyuza intwari.
· Urugo ni urufite igikali.
· Urugo rwarazwe imishino umwana avukana itanu.
· Urugo rw’umwanzi rurutwa n’itongo.
· Urugo rw’undi ruribwamo ntirusegetwamo.
· Uruka ntafata uhitwa.
· Ururiye abandi ntirukwibagiwe.
· Uruma Isi arahuha.
· Urumbije umugore ntasarura umwana.
· Urupfu rw’imbwa ni inyama.
· Ururimi rubuze icyo ruvuga rubwejagura mu kanwa.
· Urushyize kera ruhinyuza intwari.
· Urutugu ntirukura ngo rurenge ijosi.
· Urwishe ya nka ruracyayirimo.
· Urwishigishiye ararusoma.
· Urya inshuro n’incuti bigashira udahaze.
· Urya urw'undi ntarwara inzoka.
· Usanze nyina ashaje avuga ko inka za se zapfuye ubusa.
· Usanze umwana w’undi arya amabyi aramubwira ati: komeza.
· Useka usuze bwacya ukannya.
· Usenya urwe umutiza umuhoro.
· Ushaka inka aryama nka zo.
· Ushaka kugishira ipfa aracyibyarira.
· Ushaka uko nyina yashatse amara amazu.
· Ushaka umushaka asanga umweko woroshye.
· Ushize impumu yibagirwa icyamwirukankanaga (icyazimuteye).
· Usiga umugeni ku cyanzu ukajya kwenda uwo ku cyavu.
· Usiga umwanzi amara isimbo.
· Ushaka amahoro yenga amahore.
· Ushaka ko imboro zambuka uruzi abanza ibituba.
· Ushaka ntababarira imisundi.
· Ushaka umushaka asanga umweko woroshye.
· Ushyingura amurika aba yereka imbeba.
· Usurana umujinya ukinera.
· Usuze agirwa no kunutsa.
· Usuzugura agatuba ka mucyeba kakagutwara umugabo.
· Utabusya abwita ubumera.
· Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze (yasize avuze).
· Utagera aragereranya.
· Utagera ibwami abeshywa byinshi.
· Utagira nyirasenge arisenga.
· Utagira ubwoba aba atagra ubwenge.
· Utagira uwo atuma arituma.
· Utakwambuye aragukerereza.
· Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri bugufi (hafi).
· Utarapfa aba akiriho.
· Utariye ibyo upfuye arya ibyo ugiye.
· Utazi akaraye araza ifu.
· Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu.
· Utazi ikibabaje umugabo amutuka gushahurwa.
· Utazi ikizakura yica umutavu.
· Utazi ikimuhatse arora imboro ya se igitsure.
· Utazi inda arara yijuse.
· Utazi ubwenge ashima ubwe.
· Utazi umurera amureresa amabya imbere.
· Utazi Umurundi amurunda mu nzu.
· Utazi umwanzi asiga umubiri.
· Utazi umwanzi ashima inda.
· Utera uburezi arabwibanza.
· Uticaniye ntarahurira undi.
· Utinura itari iye ayigeza ku mabya
· Utuka utamutuka aba yitutse.
· Utuma abahutu atuma benshi.
· Uvoma yanga avoma ibirohwa.
· Uvuze ko nyirurugo yapfuye si we uba amwishe.
· Uwabike ntasaba arasumbakaza.
· Uwabuze imfura ata ibiheko.
· Uwagumiwe ahagamwa n’amazi.
· Uwahawe n’Imana ntiyamburwa n’umuyaga.
· Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.
· Uwambaye ubusa ni we ugira ndende.
· Uwanga amazimwe abandwa habona.
· Uwanga gutenguhwa atuma mukuru.
· Uwanze kwumva abwirwa ari uko amaso atukuye.
· Uwanze kwumva ntiyanze kubona.
· Uwanze kwumvira se (na nyina) yumvira ijeri.
· Uwanze nyakabwana ayangana n’ibyana byayo.
· Uwarerewe n’Imana agira ngo arusha abandi guhana.
· Uwariwe n’inzoka atinya n’umunyorogoto.
· Uwarose nabi burinda bucya.
· Uwarya amabyi yarya ikirundo.
· Uwashatse neza ahura n’uwashatse nabi akamuseka agakwenkwemura.
· Uwashirijwe n’intorezo ntiyadonderwa n’irago.
· Uwenze make (amarwa) ntaba yanze ababo.
· Uwenze uwo undi yiga gusya.
· Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.
· Uwibeshya ahomera iyonkeje.
· Uwica imbeba ntababarira ihaka.
· Uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse.
· Uwifuje umugisha w’undi annya ibuye.
· Uwifuza icyo azabona aravuga ngo icyampa ngapfa.
· Uwigize igihuru anebwamo.
· Uwigize igitebo ayora ivu.
· Uwirinda imishyukwe ayinyarira hakiri kare.
· Uwitonze akama ishashi.
· Uwitonze atura mu itongo ry’inkuba.
· Uwitonze (ugiye kera) akama ishashi.
· Uwitonze atoragura icyatakaye.
· Uwitumiye yitwaza intebe.
· Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.
· Uwivumbuye n’ubundi aba yivumbitse.
· Uwiyishe ntaririrwa.
· Uwo kitararya (kitarahanda) agira ngo nta menyo kigira.
· Uwo uzaheka ntumwicisha urume.
· Uwo zivugutiwe ni wo zinywa.
· Uwububa abonwa n’uhagaze.
· Uyambariza ku ziko ikagusiga ivu.
· Uyikura mu kabindi ikagukura mu bagabo.
· Uzabona uri i Rwanda.
· Uzangaye guhera ntuzangaye gutinda.
· Uzangaye gutinda ariko ntuzangaye guhera.
· Uzapfa akakurushya ntakagucure.
· Uzasya mvome.
· Uhima igisambo arakibitsa
· Ukujana ninjoro umushima bukeye.
V
· Vuguziga ni umwana w’Umunyarwanda.
· Umuwitonze ntiyandura
W[edit | edit source]
· Wabanguka ngo ushimwe, ugasanga umugayo wagutanzeyo.
· Wanga gucyura ihene hakibona, bwakwira ugahebeba nka yo.
· Wanga kwenda umuja bugacya atwite.
· Wigana ingendo y’undi ugatagataga.
· Wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye.
· Wima igihugu amaraso, imbwa zikayanwera ubuntu.
· Wiringira amahoro amaherere ari inyuma (yaraye ku nzira).
· Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo.
· Wirukana imbwa akari kera ukayimara ubwoba.
· Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.
· Wishinga imishinga y’imishino ugasarura imishumi y’ishati.
· Wishinga innyo y’undi iyawe ikarangara.
· Witaba kare ugatumwa kure.
Y
· YEZU ATI WABIMENYE
Z
· Zikama ababiri.
· Zikamwa ayo zitahanye.
· Zikama abahari
No comments:
Post a Comment