1/11/2012

Isubiranamo ry'amadini muri Nigeria


Nigeria:Umutwe w'intagondwa za Islam uratangaza ko ibitero byivuganye abakirisitu 37 ku munsiwa noheri byagabwe n'umutwe wa Boko Haram mu rwego rwo kwihorera abaislam baherutse kwicirwa mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

"Ntihakwiye kubaho urujijo ku wahanuye indege ya Habyarimana",Louise MUSHIKIWABO


Mu gihe hamaze iminsi havugwa ibitari bimwe ku waba yarahanuye indege y'uwari perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana ndetse na mugenzi we Perezida w'u Burundi, nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe n'umutwe w'impuguke za abafaransa,u Rwanda ruratangaza ko nta rujijo rwakagombye kuba ku waba yarahanuye indege ya Habyarimana.