1/11/2012

"Ntihakwiye kubaho urujijo ku wahanuye indege ya Habyarimana",Louise MUSHIKIWABO


Mu gihe hamaze iminsi havugwa ibitari bimwe ku waba yarahanuye indege y'uwari perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana ndetse na mugenzi we Perezida w'u Burundi, nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe n'umutwe w'impuguke za abafaransa,u Rwanda ruratangaza ko nta rujijo rwakagombye kuba ku waba yarahanuye indege ya Habyarimana.


 Amakuru dukesha urubuga rwa bbcgahuza.com, kandi nkuko byavuzwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Madame Louise mushiki wabo nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe n'umutwe w'impuguke z'abafaransa maze bagasohora icyegeranyo kigaragaza ko ibisasu byakoreshejwe mu kurasa indege y'umukuru w'igihugu byaba byaraturutse mu duce dutandatu dutandukanye harimo Masaka ndetse n'ikigo cya gisirikare Kanombe,  aho kuba i masaka nk'uko byari byavuzwe n'umucamansa w'umufaransa Jean Louis Bruguiere.Ibyo rero bikaba byarishimiwe na Leta y'u Rwanda aho madame Louise Mushikiwabo avuga ko bikuraho urujijo rw'abashinja ingabo za FPR guhanura iyo ndege.

N'ubwo iki cyegeranyo kitagaragaza uwaba yararashe iyi ndege,gusa ko yaba yararasiwe hafi hari harinzwe n'ingabo z'u rwanda muri icyo gihe ,Leta y'u Rwanda yemeza ko yaba yararashwe n'ingabo za habyarimana batavugaga rumwe.umuhungu wa Habyarimana Jean Luc Habyarimana we avuga ko igisasu atari cyo kibazo ko ahubwo ikibazo ari uwarashe indege maze agasaba ubucamanza gukomeza gukora ubushakashatsi ku wahanuye indege se yari arimo.

Tubibutse ko iraswa ry'iyi ndege,benshi bakomeje kurishingiraho bavuga ko ari ryo mbarutso ya Jenocide yakorewe abatutsi 1994 nubwo reta y'u Rwanda yo itahwemye kubihakana ivuga ko jenocide yateguwe kare mbere y'urupfu rwa Juvenal Habyarimana.

No comments:

Post a Comment