10/25/2011

Koloneri Gaddafi yashyinguwe mu ibanga

mu ifoto umurambo wa Kadaffi n'umuhungu we.
Umurambo wa Koloneri Gaddafi washyinguwe ahantu hatazwi mu butayu bwa Libya.
Nyuma y'urupfu rwe ku wa kane azize ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’abamurwanyank'uko byanemejwe n’ubuyobozi bw’akanama k’inzibacyuho ka Libiya (CNT),
Ababayobozi noneho baravuga ko Gaddafi yashyinguwe mu rukerera rw'uyu wa kabiri mu butayu bwa Libye ahantu hatazwi.



Amakuru dukesha urubuga rwa bbc,avuga ko Koloneri Gaddafiyashyinguwe mu butayu bwa Libyandetse n'umurambo w'umuhungu we, Muatassim, washyinguwe iruhande rwe.

Umutegetsi wo mu mujyi wa Misrata yavuze ko abavandimwe bake n'abayobozi bari muri uwo muhango.

Imirambo ya Gaddafi n'umuhungu we yari mu bubiko bukonjesha ibintu mu mujyi wa Misrata aho abaturage bayisuye kugeza ejo.

Kugeza ubu haracyari urujijo ku ukuntu bishwe bamaze gufatwa mu cyumweru gishize.

 aya ni amwe mu mafoto agaragaza uko Kaddafi yarashwe n'abamurwanya!


Gaddafi yarashwe mu mutwe. Witegereje hafi y’ijisho wabona aho isasu ryafashe. Iyi ni ifoto yafashwe ubwo umurambo we wari ujyanywe mu mbangukiragutabara (Ambulance)









Umurambo wa Gaddafi. Iburyo ni ifoto yafashwe kuri telefonu naho ibumoso ni ifoto igaragara muri videwo yatangajwe na Televiziyo Al-Jazeera.


Gaddafi yafashwe "yakomeretse cyane" ariko agihumeka. Aha ngo yasabaga imbabazi abari bamufashe ngo batamwica nk’uko umwe muri bo abivuga. Bakimugeraho Gaddafi yaba yavuze ati "ntimurase". Nyuma y’igihe gito afashwe, amakuru yamenyekanye ko yapfuye. Akanama k’inzibacyuho ka Libiya kemeza ko yazize ibikomere yari afite ariko hari n’ababona ko yaba yasonzwe n’abamufashe


Mu mujyi wa Sirte aho Gaddafi yari yihishe. Ngo yabaga muri uyu mwobo.




Mu ’ndaki" ya Gaddafi. Muri uyu "mwobo" niho yatahuwe n’abamurwanya kuri uyu wa kane. Inyandiko igaragara mu bururu mu cyarabu igira iti: " Aha ni ho Gaddafi yabaga.... Imana niyo nkuru"

Uyu murwanyi ngo ari mu bafashe Gaddafi. Iyi mbunda ifite ibara rya Zahabu ngo ni iyo bamusanganye










Nyuma y’urupfu rwa Gaddafi abamurwanya bizeye intsinzi burundu. Uyu murwanyi yuriye igiti cy’amashanyarazi ashaka kumanikaho ibendera ry’ubutegetsi bushya

Abashyigikiye Gaddafi batabwaga muri yombi umusubizo

abarwanya Gaddafi babyina intsinzi nyuma yo kumwivugana.


Add caption

Abaturage nabo ntibatanzwe, biraye imihanda bishimira urupfu rwa Gaddafi. Bamwe bagendaga bavuga ngo "ALLAH AKBAR" (Imana niyo nkuru). Amahoni y’imodoka nayo yavuzwaga

Amafoto yakuwe kuri BBC, Reuters, AFP, Daily Mail, AP na Al-Jazeera.







No comments:

Post a Comment