10/11/2011

Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo: Kuva mu buganga kugera ku buyobozi bwa Sena

Dr. Ntawukuriryayo J.Damascene
Incabwenge mu by’imiti, umwalimu, umuminisitiri, umudepite...none Perezida wa Sena. Urugendo rwa Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo muri Politiki ni rurerure.


Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yavukiye mu cyari Komini Runyinya muri Perefegitura ya Butare tariki ya munani z’ukwa munani 1961. Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buhanga mu by’imiti (Pharmaceutical Technology) yakuye mu gihugu cy’Ubudage.

Hagati y’umwaka w’1995 na 1999, Ntawukuriryayo yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ndetse aza no kuyibera Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo.

Mu mwaka w’1999, Ntawukuriryayo yatangiye kugaragara cyane mu rubuga rwa politiki. Icyo gihe yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ahava ajya muri minisiteri y’ibikorwa remezo.

Mu mwaka wa 2006, Ntawukuriryayo yagizwe minisitiri w’Ubuzima. Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bakoze ibikorwa bikomeye muri iyi minisiteri ; icy’ingenzi kikaba itangizwa ry’ubwisungane mu kwivuza ku banyarwanda bose (Mituelle de santé).

Mu mwaka wa 2008, Ntawukuriryayo yagiye mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, agendeye ku itike y’ishyaka PSD abereye umuyoboke n’umunyabanga mukuru. Mu nteko yahise atorerwa kuba visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi.

Mu mwaka wa 2010, Uyu munyepolitiki yagaragaye ku rutonde rw’abahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu. Abandi bakandida biyamamaje muri aya matora ni Prosper Higiro wo mu ishyaka rya Pl na Alvera Mukabaramba wa PPC.

Gusa hari abanenze aba bakandida kuba nta gahunda itandukanye cyane n’iya Perezida Paul Kagame nawe wiyamamazaga bari bafite ; ndetse hari n’abataratinye kwemeza ko bari baje mu matora bazi neza ko bazatsindwa. Nyuma yo kubara amajwi, Ntawukuriryayo yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 4.9% mu gihe Paul Kagame we yari hejuru ya 93%.

Mu cyumweru gishize, Ntawukuriryayo yabaye umwe mu basenateri bane bagenwe na Perezida wa Repubulika. Mu matora yabaye kuri uyu wa mbere, yatorewe kuyobora uyu mutwe w’abasenateri, akaba yabonye amajwi 20 kuri 24 y’abatoye bose.

Ntawukuriryayo asimbuye ku ntebe y’ubuyobozi bwa Sena Dr Vincent Biruta nawe ukomoka mu ishyaka rya PSD anabereye umuyobozi.

Kuri ubu, Ntawukuriryayo ni we muyobozi wa kabiri mu cyubahiro inyuma ya Perezida wa repubulika.

Akimara gutorerwa uyu mwanya, Ntawukuriryayo yavuze ko azihatira gukorana n’abagize guverinoma ndetse na bagenzi be, abasaba guhuza imbaraga bagakora nk’ikipe imwe.

Uyu munyepolitiki arubatse akaba afite abana batatu.

No comments:

Post a Comment