10/09/2011

NUR:Umurambo w'umwana watoraguwe mu Bwiherero!


Mu gihe hari hashize igihe nta makuru y'imfu z'abana zumvikana mu karere ka Huye, kuri uyu wa 09 Ukwakira,muri rimwe mu macumbi y'abakobwa rizwi ku izina rya Nyarutarama yo muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, hatoraguwe umurambo w'uruhinja rwajugunye mu bwiherero nyuma yo kuvuka!


Uyu murambo kuri ubu wajyanywe ku bitaro bya Kaminuza CHUB,wabonetse mu ma saa sita nk'uko bitangazwa n'umwe mu bashinzwe gukora isuku mu bwiherero bw'amacumbi Nyarutarama.Uyu mukozi bakunze kwita mama Kazungu avuga ko igihe yashyiraga amazi mu bwiherero yanze kugenda maze ngo akabona umutwe w'akana aghita yitabaza undi witwa Viateur Hitimana banakomeje kwitegereza bakabona ari uruhinja rwatawemo.Gusa kugeza ubu haracyashakishwa uwakoze aya mahano.

Mu myaka nk’ibiri ishize nanone, muri iri cumbi rizwi ku izina rya Nyarutarama hatoraguwe umwana wari washyizwe mu gikarito; nabwo bikaba byarakozwe igihe cy’ibiruhuko. Iki gihe ariko umukobwa wari wabikoze yaje gutabwa muri yombi.

No comments:

Post a Comment