10/20/2016

Ku myaka 80 y’ubukure ari ingaragu, Kigeli wa V Ndahindurwa atangiye I Mahanga.



Mu Ijoro rishyira kuwa 16 Ukwakira 2016 nibwo inkuru y’itanga ry’umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli wa V Ndahindurwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika azize indwara.
Kigeli akaba yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia,imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 24 mu buhungiro.


Amakuru umunyarwanda uba muri Canada yatangarize rushyashya.net, avuga ko Umwami Kigeli , yazize indwara y’impyiko yari amaze igihe kitari gito arwaye akanongeraho kandi ko yari afite na (hypertension) kuburyo abaganga bari baramutegetse gukora Sport.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu 1944, se umubyara Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III ari nawe wasimbuwe na Kigeli wa V Ndahindurwa.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura bivugwa ko yivuganywe n’abazungu/abakoroni, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23 kandi atarashaka kugeza n’uyu munsi.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld, ahunga atyo, yabanje kuba muri Kenya nyuma ajya kuba muri Amerika ariho yanaguye.

Ntiramenyekana niba Umwami Kigeli, azashyingurwa mu Rwanda nkuko Abanyarwanda baba hanze n’umuryango we babyifuza, ariko u Rwanda rwo rwemereye umuryango kubaha ubufasha bwose bushoboka mu kumutabariza/kumushyingura. 

Amakuru atangazwa n’umukambwe w’inararibonye akaba n’umupasitoro mu Itorero ry’Abadiventisiti Ezra Mpyisi ni uko Umwami w’u Rwanda uguye imahanga azize indwara  yagombaga gutabarizwa mu Rwanda mu gihe uwaguyeyo arutabariye atabarizwa yo. Ku kijyanye ariko niba Kigeli wari warahunzke yazashyingurwa mu Rwanda yirinze kubivugaho byinshi.

Kigeli wa V Ndahindurwa ni Muntu Ki ?
*Nkuko bavuzwe haruguru yavukiye i  Kamembe yahoze ari iyo muri Cyangugu muri Rwanda-Urundi icyo gihe kuya 29 Kamena 1936 abyawe na  Yuhi wa V na Mukashema akaba yarakomokaga mu bwoko bw’abanyiginya.

* Yayoboye u Rwanda kuva kuya 28 Nyakanga kanga amabuguma 1959 kugeza kuya 28 Mutarama 1961 asimbuye Mutara wa III waguye i Burundi.

* Yatanze kuya 16 Ukwakira 2016  muri Let aya Virginia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize indwara, aha kandi akaba yahabaga yarahahungiye nyuma yo guhirikwa ku butegetsi  akabanza kuba muri Kenya.

* Yatanze ku myaka 80 y’ubukure akiri Ingaragu nk’ukoa umuco yatojwe utamwemereraga gushaka  ari i Mahanga, akaba kandi yarifuzaga gutaha nk’umwami.

* Ni umwami w’umukirisitu wabatirijwe mu idini Gatolika  akitwa Jean Baptiste.

*Uyu Kigeli Ndahindurwa Jean Baptiste kandi Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

No comments:

Post a Comment