9/01/2015

Kuki Gitwaza, Newton n’abandi bemeza ko Nzeli izagaragaramo ikimenyetso cy’imperuka?



Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko Isaac Newton n’abandi bahanga ku Isi bagaragaje ko ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka kuzagaragaramo ikimenyetso cy’impera y’Isi, byanemejwe na Apôtre Paul Gitwaza ko icyo gihe ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi kugahinduka amaraso.

Ni kenshi usanga hafi buri mwaka, abantu bahanura ko imperuka yegereje, rubanda bagatangira kugira imyitwarire idasanzwe, amasengesho akaze kandi akomeye ku bemera Imana akaba ariyo ajya imbere mu gihe n’abemera izindi mbaraga bazifashisha ngo Isi itazabarangiriraho nabi.
Byakunze kuvugwa ndetse bamwe bakabisanisha n’imyemerere ishingiye kuri Bibiliya. Mu mwaka wa 2000, byavuzwe ko ariwo mwaka w’impera y’Isi. Icyo gihe abantu bari basigaye barara bacanye buji hato ngo umwami Imana atazaza agasaga iwabo hatabona, haracuze umwijima bityo akabasiga, atabajyane mu ijuru (iyi yari imvugo y’abantu bemera Imana).
Icyo gihe kandi abantu batasengaga bayobotse insengero karahava, bariyiriza, bicuza ibyaha bati ‘Mana natwe uzatugenderere utujyane iwawe tuve kuri iyi si y’umuruho n’umuvumo’.
Nta bushakashatsi bwakoze mu Rwanda ariko niba hari igihe nko mu myaka cumi n’itanu abantu bagannye insengero cyane, no mu mwaka wa 2000 naho harimo ndetse wasanga haza ku isonga.
Si mu mwaka wa 2000 gusa kuko no mu mwaka wa 2012, havuzwe inkuru y’irangira ry’Isi ko ikibuye kizahanuka mu kirere kikagwa ku Isi abantu bose bagashira, abakurikiye Imana bagaherako bajya mu ijuru abandi bakajya ikuzimu (iyo yari imvugo y’abantu bemera Imana).
Umwaka wa 2000 wavuyeho, 2012 nawo uvaho, Isi itararangira ndetse nta n’ikimenyetso cyerekana ikintu na kimwe cy’uko igiye kurangira. Abantu bagategereza ko Isi ibarangiriyeho bagaheba akayamvugo ‘amaso agahera mu kirere’.
Ariko se 2015 yo ntabwo izaba nk’iyi myaka yindi?
Apotre Gitwaza

Abahanga mu ngeri zinyuranye zirimo ibijyanye n’amateka ya muntu, ubumenyi bwa Bibiliya n’Abihayimana bahamya ko Isi itegereje ikintu itigeze imenya mu mateka yayo, icyo kikazaba kuwa Gatatu tariki ya 23 Nzeli 2015.
Hari ibintu bidasanzwe byitezwe kuri iyi tariki:
Ikibuye kizasandaza Isi
Ikibuye kinini byitezwe ko kizagwira Isi, kikazagwa mu Nyanja ya Atlantique, igikorwa kizateza umutingito uturuka mu mazi uzwi nka Tsunami, uzangiza ibintu bitabarika ku Isi.
Amashusho yerekana ko ubwo iki kibuye kizagwa mu Majyaruguru ya Amerika, kizateza uguturika kudasanzwe, kuzahitana n’ibintu mu buryo butarabaho na rimwe.
Umuntu uzarokoka uyu mutingito simusiga, ngo azaba ari umurame, umwe utazapfa gupfa…
Hazuzura iminsi 500, intangiriro y’ibyago
Ku itariki 23 Nzeli, abasesenguzi bagaragaza ko aribwo hazuzura umunsi wa 500 watangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Bufaransa, Laurent Fabius, weruye ubwo yaganiraga n’ abayobozi bagenzi be, akavuga ko hasigaye iminsi 500 hakaba ikintu gikomeye gitewe n’ihindagurika ry’ibihe.
Icyo gihe yagize ati “Dusigaranye iminsi 500 yonyine ngo twirinde ibyago by’ ibihe” icyo yise ‘Climate Chaos’ mu rurimi rw’Icyongereza.
Uhereye igihe yabivugiye, iminsi 500 izuzura kuwa 23 Nzeli 2015.
Umwe mu mpuguke ku mihindgaurikire y’ikirere, Dr. Simon Atkins yavuze ko hazabaho umutingito ukomeye uri ku kigero cya 9.0, ku buryo ngo abaturage bari hagati ya 10 na 17% batuye Isi batazawurokoka.
Ubuhanuzi bw’ umuhanga Newton
Mbere y’urupfu rwe mu mwaka wa 1727, umuhanga mu by’ubugenge, Sir Isaac Newton, mu nyandiko ze hari byinshi yanditse mu bitabo bye ku mateka ya Israel n’ibimenyetso binyuranye byo mu mpera z’ ibihe.
Byinshi mu byo yanditse bikubiye mu gitabo “Newton’s Riddle”, aho mu isesengura rye hari ibyo yagaragaje bidasanzwe bishobora kubaho kuwa 23 Nzeli 2015.
Muri iki gitabo, Newton agaragaza iriya tariki nk’umunsi w’igaruka ry’umucunguzi, ‘Messiah’.
Papa azabonana na Perezida Obama, Ukwigaragaza kwa Illuminati
Kuwa 23 Nzeli, Papa Francis azagirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama muri White House. Bamwe bavuga ko ibyo bizakurikirikirwa n’ ikintu kidasanzwe, bizatuma hazaho amabwiriza akaze y’Isi nshya “New World Order”, agamije kugenzura no gusubiza mu buryo ibintu bizaba biri ku Isi, byaba karemano cyangwa ibyakozwe n’ abantu.
Ibi ariko bitanga icyuho cyo gushidikanya ku bahanga n’abandi baba batekereza ku byago bishobora kugwira Isi kuri iyo tariki, kuko bibaye ukuri, aba bayobozi b’ibikomerezwa baba bihishe mu nda y’ Isi, aho kujya mu biganiro bazi ibyago bibategereje.
Ibi kandi abakurikirana iby’ibi bintu bavuga ko Isi niramuka itarangiye muri Nzeli aribwo noneho hazatangira mu buryo bweruye iyubahirizwa ry’amahame ya Illuminati.
Gitwaza ati “Muri Nzeli hari ikimenyetso kigaragaza impera y’Isi”
Apôtre Paul Gitwaza ukuriye itorero rya Zion Temple mu mezi macye ashize ari mu rusengero abwiriza, nubwo adahuza amatariki n’abandi yavuze ko muri Nzeli uyu mwaka aribwo hategerejwe ikimenyetso cya nyuma cy’irangira ry’Isi.
Yagize ati “ Ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi kugahinduka amaraso. Ibyo bibaye inshuro ebyiri mu myaka ibiri, muri 2014 na 2015 kandi byabaye kuri Pasika no kuri Sukote (ku munsi mukuru w’ingando).”
Yavuze ko iyo ibyo bimenyetso bigaragara bikurikiranye mu myaka ibiri, mu bumenyi bw’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe babyita Tetrade.
Yakomeje agira ati “ Ibyo nibyo Yoweli yahanuye ni nabyo Yesu yasubiyemo ni nabyo Petero yasubiyemo yuvuye umwuka wera ngo nimubona ijuru rirahindutse ukwezi guhindutse amaraso, inyenyeri ziraguye, izuba rigatakaza umucyo waryo ngo mumenye ko igihe cy’imperuka kigeze.”

Apôtre Gitwza yavuze kandi ko mu buhanga bwa Nasa, ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku by’isanzure, baje gusanga iyo Tetrade itazongera kubaho ukundi mu kinyejana cya 21, ngo byuzuza ibyo Yesu yavuze ko iki gisekuru cy’abantu bariho muri iki gihe aricyo cya nyuma ku Isi, nta kindi kizigera kigisimbura bibaho.

No comments:

Post a Comment