Mu mpaka ku mushinga w’itegeko rizagenga ibyo
gutanga inguzanyo ya ‘Bourse’ ku banyeshuri biga mu mashuri makuru, abadepite
barasaba ko hazajya hashingirwa cyane ku manota y’umunyeshuri kugira ngo
bizamure guhangana, Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri na we ntari kure
y’ibyifuzwa ariko avuga ko uburemere bw’amasomo akenewe mu gihugu buzagira
uruhare rukomeye.
Amakuru dukesha umuseke.rw, hatanzwe Ibisobanuro ku mushinga w’iri tegeko
byatangwaga na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Ibidukikije yari kumwe na
Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba.
Komisiyo yabwiye abadepite
inshamake y’ibikubiye mu itegeko, ko mu buryo bushya bwo gutanga inguzanyo
umunyeshuri n’umwishingizi we (uyu yahinduye inyito yitwa uhagarariye
umunyeshuri) bazajya bumvikana na Banki (ikigo cy’imari, ubu Leta yagiranye
amasezerano na Banki y’itsuramajyambere, BRD).
Hasobanuwe ko abazajya basaba
inguzanyo ari Abanyarwanda, bakazajya baba batsinze ikizamini cya Leta,
baremerewe kwiga mu mashuri makuru ya Leta mu Rwanda. Minisiteri y’Uburezi ngo
ni yo izajya ikora urutonde rw’abemerewe gusaba inguzanyo.
Minisitiri w’Uburezi yabwiye
abadepite ko hazajya hashingirwa ku bintu bitatu kugira ngo umunyeshuri abe
afite amahirwe yo kwemererwa inguzanyo. Ibyo birimo kuba yarize amasomo akenewe
cyane n’igihugu, kuba yaratsinze neza ndetse no kuba ari mu byiciro by’ubudehe
byemererwa gufashwa na Leta.
Abadepite bifuje ko inguzanyo yajya
itangwa hagendewe ku manota umunyeshuri yagize kugira ngo nibura habemo ikintu
cyo guhangana (competition).
Hon Mudidi Emmanuel wanabaye
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu bihe byashize, ari mu bashyigikiye ko bourse
yajya itangwa hagendewe ku manota y’umunyeshuri.
Yagize ati “Amashuri makuru yose ntari ku
rwego rumwe, Havard University cyangwa Oxford ntibifatwa kimwe n’andi mashuri,
numva amanita yaherwaho ufite menshi akajya mu kigo cyiza.”
Mudidi kandi avuga ko kuba
umunyeshuri aba yasabye inguzanyo azishyura kandi akaba ari umuhanga, uwo ari
wese akwiye kuyihabwa hatagendewe ku byiciro by’ubudehe ngo kabone n’iyo umwana
yaba ari uwa Minisitiri runaka.
Ati “Iyo tugiye mu byo kurushanwa
numva umwana wagize amanita yo hejuru , niyo yaba ari uwa Minisitiri akwiye
gufatwa hatajemo ibyiciro by’ubudehe kugira ngo tuzamure umuco wo guhangana.”
Iki gitekerezo asa n’ugisangiye
na Hon Depite Nyabyenda we uvuga ko amanota ari ngombwa kuyagenderaho ariko
hakajya hanarebwa amasomo akenewe cyane mu gihugu (priority).
Avuga ko ngo mu gihe cyo kugena
imyanya mu burezi amasomo akenewe yajya ahabwa ijanisha mu myanya ryo hejuru,
noneho andi adakenewe cyane akajya ahabwa imyanya mike.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias
Musafiri asobanura iyi ngingo y’amanota n’uburemere bw’amasomo akenewe, yavuze
ko amasomo akenewe ari gahunda Leta yiha mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu
bitewe n’iterambere igihugu cyifuza.
Yavuze ko mu gutanga bourse
hazajya harebwa mbere na mbere ayo masomo akenewe ariko ngo birashoboka ko
umuntu watsinze cyane mu masomo adakenewe cyane n’igihugu yahabwa amahirwe
kuruta uwo muri ariya masomo akenewe bitewe n’ayo manota n’icyiciro cy’ubudehe
arimo.
Hon Rwabyoma we asanga ibyo
kugendera ku masomo byitwa ko akenewe cyane bikwiye kutazakurikizwa mu
ntangiriro z’ubu bushya bwo gutanga ‘bourse’ Minisiteri ikazabanza gufata igihe
cyo kubisobanura ngo kuko abantu bose ntibakwiga ibintu bimwe.
Yagize ati “Ibyo gushingira ku masomo
akenewe bikwiye kuvamo bikazasobanurwa. Byaba ari ivangura rigaragarira buri
wese ‘Open dicrimination’ ku bana batize ayo masomo.”
Uyu mushinga w’itegeko rigena
uburyo bushya bwo gusaba inguzanyo no kuyihabwa binyuze muri banki, kuri uyu wa
mbere ntiwabashije gutorwa, abadepite baraza gokemeza kuwujyaho impaka mu buryo
bw’ubugororangingo no gusaba ibisobanuro mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri
tariki 1 Nzeri 2015, dore ko hatowe ingingo 10 muri 24 ziwugize.
No comments:
Post a Comment