8/17/2011

Leta y'Ubuhinde iranenga Anna Hazare

Abantu bagera ku 3000 bashyigikiye impirimbanyi irwanya ruswa mu Buhinde, Anna Hazare, bateraniye hanze y'uburoko afungiyemo guhera ejo mu mujyi wa Delhi.

Abashyigikiye Anna Hazar
Anna Hazare ubusanze akabaYaranze gusohoka mu munyururu ngo kereka ubutegetsi bumuretse agakora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara nkuko yari yabiteganije.


Ministri w'intebe w'Ubuhinde, Manmohan Singh, yanenze cyane Anna Hazare avuga ko uburyo akoresha yabuhisemo nabi.
Hagati aho, imyigaragambyo imushyigikiyeyo ntiyigize ihwema kuba mu gihugu hose.
Umunyamakuru wa BBC uri mu Buhinde aravuga ko ibyo leta y'Ubuhinde yashakaga ko bitaba igihe yamufangaga ubu aribyo birimo kugenda bisa nkaho biba.

No comments:

Post a Comment