9/05/2011

RWANDA:URUBANZA RWA VICTOIRE INGABIRE RWONGEYE GUSUBIKWA


Ingabire n'umuburanira

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05/09/2011  i Kigali mu Rwanda urubanza rwa Victoire Ingabire, umukuru w'ishyaka FDU inkingi ritavuga rumwe n'ubutegetsi rwongeye gusubikwa nyuma yo kongera gusubukurwa.

Urubanza rugitangira ubushinjacyaha bwasabaga ko rusubikwa kuko bwavugaga ko hari ibindi bimenyetso by'inyongera butegereje ko byava mu Buholande.
Ariko nyuma abacamanza bategeka ko ruburanishwa hashingiwe ku bimenyetso ubushinjacyaha bufite naho ibimenyetso biri mu Buholande bikazakoreshwa nibiba ngombwa.
Urubanza rwaje gusubikwa kubera ikibazo cy'umusemuzi.
Victoire Ingabire afite abantu babiri bamwunganira; umwe ni umunyarwanda undi n'umwongereza utumva ikinyarwanda.
Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku wa gatatu tariki ya 7/09/11.
Uyu munyapolitike watawe muri yombi mu kwezi kwa cumi umwaka ushize akurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iteterabwoba, ubufatanyacyaha bwo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara no kubiba amacakubiri.
Ingabire ahakana ibyo aregwa.
Akurikiranywe hamwe n’abandi bagabo bane bavugwa kuba barahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR.

No comments:

Post a Comment