4/12/2011

GAHUNDA ITEYE UBWUZU: ABABWIRIZA BATO


Mu gihe mu matorero atandukanye y’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda usanga abana babangamira gahunda yo kubwiriza,mu itorero rya Kaminuza nkuru y’u Rwanda (ASEPA/ UNR)ho abana nabo ni ababwiriza kandi ngo byaba byarakemuye ikibazo cy’urusaku mu gihe cyo kubwiriza.


Mu masaha ya saa tanu, turi kuri stade ya Kaminuza nkuru y’uRwanda aho iteraniro rinini ,abantu bicaye mu byicaro ubusanzwe byicarwamo n’abakurikiye umupira (tribune).Imbere y’iteraniro nk’uko bisanzwe ,abantu bari muri gahunda ya saa tanu ikunzwe kwitwa gahunda y’ikibwirizwa. Igitangaje, iyo urebye imbere ku ruhimbi uhabona ababwiriza babiri.Umubwiriza wa mbere ukunze kwitwa uw’abana arahaguruka akigisha akoresheje ibitekerezo akanasoma bibiriya.Gusa na none urabona abantu bishimye ,baseka, kandi bakurikiye mu buryo budasanzwe. Ibyo birangiye,umubwiriza mukuru arahaguruka na we agaterura icyigisho. Iyi gahunda benshi bavuga ko iteye ubwuzu ikaba idakunze kuboneka mu matorero yandi y’abadventisiti mu Rwanda.


Hifujwe kumenya uko abizera b’iri torero babona iyi gahunda y’ikibwiriza cy’umwana,abantu batandukanye babajijwe icyo bayitekerezaho maze bagira icyo batangaza.


NSENGIYUMVA Jean Pierre wiga mu gashami k’icyongereza avuga ko abana ari ababwiriza beza mu gihe bateguwe neza.Aragira ati"icyigisho cy’abana gituma dukanguka tukiga batanadusakuriza ,kandi kinatuma dukurikira icyigisho cy’umukuru tutarambiwe" Nsengiyumva avuga ko ngo abantu basetswa n’ibisubizo bitandukanye n’ibibazo umwigisha wabana ababaza,bikabaruhura bakarushaho gukurikira .


MUNYENSANGA Evode,umunyeshuri mu ishami ry’ubumenyi ngiro akaba n’umwe mu banyeshuri bashya muri kaminuza we avuga ko yashimishijwe no kubona abana bato bahagarara ambere y’abakuru bakabwiriza nta bwoba. Arasgira ati"ibi binyereka ko ababwiriza b’ejo hazaza bazashira ubwoba." MUNYENSANGA yongeraho kandi ko ngo bituma bakura bafite ibitekerezo byagutse.


Nyuma yo kumva ibitekerezo bitandukanye kuri ibibyigisho,umuntu yakwibaza imyitwarire y’aba babwiriza bato n’ibanga bakoresha. NIYONSENGA Honoré ni umwana w’imyaka icyenda akaba n’umwe muri aba babwiriza.Avuga ko ikimunezeza cyane ari ukubona ahagaze imbere y’abantu benshi bamuteze amatwi yigisha.agira ati"ku bwanjye n’umva bajya bahora bampa icyiugisho buri sabato" Honoré avuga ko nta bwoba aba afite ngo kuko ababyeyi be bamutegurira akabanza akitoza mbere yo kwigisha. Ngo kubwe rero n’abandi bana bakwiye kubyimenyereza.


NDAGIJIMANA Innoncent,umwe mu bayobozi b’itorero,umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba n’umubyeyi w’uyu mubwiriza Honoré,avuga ko mu gihe umuntu mukuru yigisha abana badahuje imitekerereze,badasobanukirwa neza. Gusa akagira ati" Abana bafite byinshi byo kwigisha n’abakuru mu gihe bateguwe neza kuko hari n’ibyo basubiza abakuru batabishubije". Akavuga rero ko ibi byigisho bibatoza umuco wo gusoma Bibiliya kandi bakabikora nta mbogamizi.


Abajijwe uko ategura umwana we avuga ko abanza kumubaza icyo yifuza kuba yakigisha,maze agahera ko amutegurira icyigisho yibanze kucyo yamubwiye akifashisha amasomo ya Bibiliya.


Gahunda yo guha umwanya aba bana basengra muri ASEAPAUNR bakabwiriza, abenshi bita ko ari gahunda iteye ubwuzu,yatangiye mu mwaka wa2005 nk’uko Innoncent abivuga. Ikaba yaratangijwe na ancianat,icyiciro cy’ababaye abayobozi b’itorero mu gihe ngo babonaga ko umurongo abakuru bumviraho ibyigisho udahura n’uwabana babyumviraho. Gusa ngo babuze uburyo aba bana bakwiga bonyine ,bahisemo kubaha umwanya wo kubwiriza imbere y’itorero aho benshi bavuga ko icyibwiriza cyabo kinabafasha cyane.


Professeur MUNYANZIZA Eslon akaba anigisha muri iyi kaminuza,

nawe avuga ko ari ingenzi guha abana urubuga rwo kwigisha ijambo ry’Imana imbere

y’abizera ngo kuko bituma na bo biyumva muri gahunda.


Aragira ati"abana barabwiriza bikabajya mu maraso bakabyiyumvamo batabihaswe".


Byakabaye urugero rwiza ku bandi badaha abana uyu mwanya.


By Jean Louis UWONKUNDA



No comments:

Post a Comment