9/25/2012

Gicumbi: Umugore yatwitse Igitsina cy'umugabo we n'ibindi bice by'umubiri.



Akarere ka Gicumbi aho umugore yatwitse umugabo we Igitsina
Mu ijoro ryo kuwa 12 Nzeri,2012, mu kagari ka Gatwaro,umurenge wa Rutare ho mu Karere ka Gicumbi, umugore witwa Menyuwawe yatwitse ibice by'umubiri w'umugabo we harimo n'igitsina akoresheje igishirira avanye mu ziko. Uyu mugore akaba avuga ko yabitewe na shitani.


 Uyu mugore watwitse ibice by'umubiri w'umugabo we Gakuru Celestin ngo agaragara ko ashaje nk'uko kandi bitangazwa n'abaturanyi aho banavuga ko yaba afite abuzukuru batanu.Amakuru dukesha umuseke.com avuga ko nyirugukora iri bara yabyemeye akanavuga ko yabitewe na shitani. Aragira ati" namutwitse kubera Shitani kuko turi mu bihe bya nyuma" Umuntu yakwibaza rero niba ari yo mpamvu dore ko abaturanyi be bemeza ko uyu mugore yari asanzwe ateza umutekano muke aho ngo yanagurishaga imitungo y'urugo akigira kunywa.Ibi ngo bikaba ari nabyo byatumye akubita umugabo we afatanije n'umukobwa we ngo mu gihe nyamugabo yahungiraga munsi y'igitanda bakamusangisha yo ibishirira.

 Mu gitondo cyo ku wa 13 Nzeri ni bwo Gakuru watwitswe yasabwe n’inzego zitandukanye kujya ku Bitaro Bikuru bya Byumba akitabwaho byihuse nyuma yo kubona ko ibyo bikomere byateza ibibazo byinshi kuko ngo icyari mu gatuza cyendaga gusatira umutima hakaniyongeraho icyo ku gitsina. Icyo gihe, ngo uyu mugabo yavugaga ko agiye kwihamba ku mugore we akamwica nubwo nta mbaraga yari afite. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare uru rugo rutuyemo Kalyango Elisée yemeza ko kuba rwatezaga umutekano mucye byari bizwi, ariko ko bagerageje kurwigisha kimwe n’izindi bari bazi ko zibanye nabi mu buryo butandukanye ku buryo amatiku yari yaracogoye. Ikindi bakoze nyuma yo gusura ingo 37 zitabanye neza, ngo bashinze amatsinda arwanya ihohoterwa mu ngo. Ubu rero ngo bagiye kongera umurego muri ibyo bikorwa, kuko ngo babona ko byakomeye. Menyuwawe twamusize kuri station ya Polisi ya Rutare. Ngo ni ubwa mbere muri uyu Murenge hagaragaye igikorwa nk’iki, kuko ngo ubundi byabaga ari nko kurwana hagati y’abashakanye.

No comments:

Post a Comment