Mushikiwabo na Ashton kuwa 4 Nzeri i Bruxelles/photo Internet |
Nyuma y’inkuru ya AFP yatangajwe ku ya 25 Nzeri ivuga ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ubaye uhagaritse inkunga wageneraga u Rwanda, Ministre w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo we yatangaje ko iyi nkuru ya AFP iyobya abantu kuko ngo nta cyemezo nk’iki cyafatiwe u Rwanda.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko iyi nkuru ari ‘amakuru ashaje’ cyangwa ‘agenewe kuyobya’. ahamya Ko ‘nta cyemezo nk’iki cyafashwe’ mu gihe ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byatangaje ko iki cyemezo cyatangajwe na Michael Mann umuvugizi wa Catherine Ashton ushinzwe politiki mpuzamahanga muri EU, avuga ko iki cyemezo cyafashwe kubera uruhare u Rwanda rushinjwa mu ntambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mann akaba yagize ati: ““ EU ntabwo ikomye mu nkokora imishinga iri gukorwa igamije gufasha abakene. Ariko ibaye icyerereje umwanzuro ku nkunga yagenerwaga budget y’u Rwanda mu gihe dutegereje ibisobanuro ku Rwanda n’ubushake mu gushaka ibisubizo”
Naho Ku bwa Ministre Mushikiwabo acishije amakuru kuri Twitter yaragize ati: “ Nta cyemezo nk’iki cyafashwe”
Mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Union Européenne’ yahagaritse inkunga ku Rwanda kubera ikibazo cya DRC"yanditswe na igihe.com,iki cyemezo ngo cyari cyafashwe hashingiwe kuri raporo z'impuguke z'umuryango w'abibumbye ku ruhare rw'u Rwanda mu gufasha umutwe wa M23 ukomeje kurwanya leta ya Congo.
Tubibutse ko Didier Reynders umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Ububiligi tariki 7 Nzeri akaba yari yatangaje ko u Rwanda niba rutagaragaje ubushake mu gukemura ikibazo muri Congo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uzahagarika inkunga wageneraga u Rwanda.
No comments:
Post a Comment