9/25/2012

Film yarakaje abasilamu ikanavugisha amagambo mensi noneho ngo yaba itabaho

Agace ka film kagaragayemo gusebya intumwa y'Imana
Muhammad.

Iyi filime ndende yiswe  «L’innocence des musulmans» usanga agace kayo Ku rubuga rukwirakwiza amashusho rwa Youtube,  yarakaje cyane abasilamu cyane cyane abo mu bihugu by’Abarabu, bivugwa ko yakiniwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika ngo birashoboka ko yaba itarakinwe.



Agace ka «L’innocence des musulmans» kagaragara kuri Youtube ngo yaba ariyo ‘Publicite’ ya Film yamamaye kurusha izindi zabayeho.
Gusa aka gace kamamaza Film ngo iri gukinwa kakoze amateka mabi kuko karakaje ubwarabu bikomeye, ndetse n’abasiramu ahatandukanye ku Isi, aka gace kandi ngo kakoze kuri Amerika kuko ari ko kari inyuma y’umujinya w’abanya Libya b’i Benghazi bahitanye ambasaderi wayo muri icyo gihugu.
Abakoze aka gace gato ka film ariko ngo birashoboka cyane ko nta gahunda yo gukora film ndende bari bafite.
Ibi ni ibyatangajwe n’ikinyamakuru Hollywood Reporter cyagiye kureba imitunganyirize y’iyi film.
Uwitwa Nakoula Basseley Nakoula ni we wagakoze (producteur) wabanje kwihisha mu izina (pseudonyme) rya Sam Bacile ngo yariho atunganya iyi film izamara iminota 74 yose hamwe.
Aho i Hollywood aho aka gace kasohokeye ngo nta n’akanunu kahavugwa ku isohoka rya Film yose ya 

«L’innocence des musulmans» yaciye ibintu hanze mu bwarabu.
Iyi Film irambuye ngo ntibaho, ntaniri gukinwa nk’uko byemezwa n’iki kinyamakuru cyageze aho agace kari guca ibintu katunganyirijwe.
Aka gace ka film gafite iminota 14, kugeza ubu kamaze kurebwa inshuro miliyoni 10 kuri Youtube.
Ikibazwa kugeza ubu ni icyari kigamijwe n’uwakoze iyi Film isembura cyane abasilamu kuko ituka kandi igaragaza nabi cyane intumwa y’Imana Muhammad (ku babyemera; Imana imuhe amahoro n’imigisha).

No comments:

Post a Comment