9/25/2012

Rwanda:MTN yafatiwe ibihano kubera gutanga serivisi mbi ku bakiriya!

MTN yaciwe amande mu Rwanda


MTN,sosiyete y'itumanaho mu Rwanda ikomoka muri Afrika y'epfo yafatiwe ibihano bihwanye no kwishyura Miliyoni 3 z'amanyarwanda ku munsi mu gihe cy'ukwezi uhereye kuya 14 nzeri.Ibyo bihano ikaba yarabihawe n'ikigo cya Leta mu Rwanda gishinzwe kwita ku mirimo ifitiye igihugu akamaro RURA nyuma yo kwihanangiriza iyo companyi nyamara ngo nyuma igasanga nta cyo yahinduye kuri serivisi zayo amafatabuguzi bita izitajyanye n'igihe.


 Amakuru dukesha BBC,n'ibindi binyamakuru byo mu Rwanda kandi nk'uko yaciye kuri Radiyo Rwanda atangaza ko bimwe mu biranga iyo mikorere mibi harimo no guhamagara nimero y'iyi sosiyete ukabwirwa ko iyo nimero itabasha kuboneka,kamagambo ubusanzwe yimvikana ari uko nimero itari ku murongo.Gusa ngo noneho akaba yumvikana kandi iri ku murongo.Kimwe n'indi mikorere ivugwa n'abafatabuguzi bayo,bikaba ari byo byatumye habaho ibihano nk'ibi biyifatirwa kandi ikaba yaranabwiwe ko hatagize ukwivugurura hanafatwa ibihano bindi nk'uko byatangajwe na Regis Gatarayiha, umuyobozi wa RURA.

 “Kuri MTN twari twarabahaye amabwiriza yo gukemura ibibazo mu itumanaho ryabo, dufata ibipimo byacu bitugaragariza ko rigitite ibibazo. Niyo mpamvu inama ngenzuramikorere yafashe igihano cy’amafaranga miliyoni eshatu ku munsi (3,000,000Frw) mu gihe kitarenze ukwezi ariko bakaba babashije kutwereka ko ibibazo twaberetse babikemuye.” Gusa mu gihe MTN itagize icyo itangaza kuri ibi,ibihano byo birakomeje kugeza igihe cy'ukwezi nabwo habayeho kwisubiraho.Bitabaye ibyo ngo ibihano byakiyongera nk'uko umuyobozi wa RURA akomeza abitangaza. “Baramutse batabashije kubikemura ku itariki ya 14/10/2012 tuzababwira tuti birageze ko ibindi byemezo bibafatirwa. Biteganyijwe n’amategeko agenga itumanaho.

Bashobora kugabanyirizwa uburenganzira bahabwa, uruhushya rwo gukora. Biramutse bikabije cyane, kwamburwa uruhushya nabyo bijya bibaho. Uretse ko ntibaza ko bitazagera aho.” Tubibutse ko atari MTN gusa,ahubwo ko n'indi sosiyete y'itumanaho,Tigo nayo igaragara ho imikorere nk'iya mukeba wayo. Gusa yo ikaba yaraburiwe kuko ngo yo igikemura byinshi mu bijyanye n'iminara y'itumanaho kuko ngo igeze vuba mu Rwanda.Kugeza ubu kandi mu Rwanda abantu batunze telefoni zigendanwa barenga miliyoni enye. Abasaga kuri miliyoni eshatu bose babarizwa muri kompanyi nyafurika y’epfo, ya MTN.

No comments:

Post a Comment