Mu gihe igihugu cya Libiya gikomeje kuba mu ntambara hagenda hagaragara impinduka mu bintu byinshi binyuranye, by’umwihariko ubukungu bwarahazahariye bidasubirwaho gusa igikomeje kuvugwa ubu ni zahabu yari ibitswe n’iki gihugu igera kuri 20% bivugwa ko yagurishijwe na Kadhafi mu minsi ya nyuma ari ku butegetsi.
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu muri Libiya, Qassem Azzoz yatangaje ko uwari Perezida wa Libya Mouammar Kadhafi mu minsi ye ya nyuma ari ku butegetsi yagurishije zahabu y’iki gihugu igera kuri 20% yari ibitswe.
Amakuru dukesha igihe.com avuga ko Qassem Azzoz yavuze ko hagurishijwe toni 29 za zahabu zifite agaciro ka miliyari 1.7 y’amadinari,ari yo mafaranga akoreshwa muri iki gihugu yagurishijwe abacuruzi bo muri Libiya kuva mu ntangiriro za Mata mu gihe ibihano byari bimaze kuba byinshi ku butegetsi bwe.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko irengero ry’izi zahabu ari mu gihugu cya Tuniziya bihana imbibi.
Uretse ikibazo cy’ishegeshwa ry’umutungo wa Libiya biturutse mu igurishwa rya zahabu, abakurikiranira hafi iby’ubukungu bwa Libiya bavuga ko umusaruro wa Petelori icukurwa n’iki gihugu wagabanutse bikomeye ukazongera kuzanzahuka nyuma y’igihe kitari munsi y’imyaka ibiri nk’uko Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’ingufu (AIE) Maria van der Hoeven yabitangaje.
Umusaruro wa Petelori ya Libiya ukaba waravuye ku tugunguru miliyoni imwe na magana atandatu ku munsi tukaba dusigaye tubarirwa mu bihumbi kubera impamvu z’umutekano muke.
Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza cyitwa The Independent gitangaza ko bivugwa ko Libiya yaba ibitse toni 145 za zahabu.
Azzoz yatangaje ko hari amafaranga yari abitse muri banki agera kuri miliyoni 90 z’amadolari y’Amerika (miliyoni 56 z’amayero) yabuze yari abitse hanze y’igihugu n’andi miliyari 25 z’amadolari (miliyari 15 z’amayero) yari abitse mu gihugu.
ibi bikaba bikomeza kubaho mu gihe abarwanya Ghadaffi bakomeza kwigarurira uduce twinshi twa Libiya.
No comments:
Post a Comment