9/06/2014

Goma: Abat Birurage bafite impungenge ko imipaka mishya izabashyira mu Rwanda

Ibumoso ni Goma naho Iburyo ni Rubavu ho mu Rwanda
Bavuga ko bumvise kuri Radio Mpuzamamahanga y’Abafaransa ko raporo ku miterere y’imipaka mishya izatangazwa tariki 15 Nzeri 2014 ishobora kuzagaragaza ko tumwe mu duce twa Congo twegereye umupaka usanzwe w’u Rwanda na Congo turi mu Rwanda.

 Amakuru dukesha umuseke.rw avuga koBamwe mu batuye ahitwa Birere mu mujyi wa Goma hari hamwe na hamwe hasanzwe hegeranye cyane n’u Rwanda batangaza ko bafite impungenge zo kuba bashobora kwimurwa aho batuye ngo kuko bumva bivugwa ko hashobora kuba ari ubutaka bw’uRwanda.
Impande z’u Rwanda na Congo hashize iminsi zishyizeho itsinda ryo kugenzura iby’imipaka yashyizweho n’abakoloni hagati y’ibihugu byombi zizatanga raporo kubyo zabonye.
Abatuye aha abenshi ni abahavukiye, ibikorwa byabo bitandukanye byiganjemo ubucuruzi buciriritse hari benshi babikorera mu mujyi wa Rubavu.
Mu mazu mato kandi yegeranye yiganjemo ay’imbaho, harimo amwe n’amwe ari kuri metero eshanu gusa uvuye ahasanzwe hari umupaka hagati y’u Rwanda na Congo.
Muhindo Pacifique utuye mu Birere ati”njye navukiye hano mfite imyaka 35, ejo bundi numvise RFI bavuga ko hano iwacu hashobora kuba ari ubutaka bw’uRwanda, ubu mfite ubwoba ko Leta ishobora kuzatwimurira kure y’aha dutuye.”
Muhindo avuga  ko ku rundi ruhande ariko bakwishimira ko amakimbirane ashingiye ku mipaka ajya aba hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yarangira.
Elvin Safari nawe ni umunyecongo utuye mu Birere avuga ko bari kumva byinshi kuri raporo ngo izasohoka kuwa 15 Nzeri 2014 ariko ko nibashaka kubavana aho batuye bazakora imyigaragambyo.
Intumwa za Congo n’intumwa z’u Rwanda ntabwo ziratangaza ibyavuye muri iri genzura ry’aho imipaka yari ihuriye mu gihe cy’abakoroni.

Igikorwa cyo kugenzura imipaka yashyizweho n’abakoloni aho yahoze cyamaze hafi ibyumweru bibiri, izi ntumwa z’ibihugu byombi zaturutse ahitwa Hehu mu murenge wa Bugeshi uhana imbibe na Congo zigera ku mupaka munini hagati y’imijyi ya Rubavu na Goma.

No comments:

Post a Comment