11/12/2012

Ububirigi bwahagaritse infashanyo ku u Rwanda

Ikarita y'u Rwanda. from bbcgahuza.com


Nyuma y'ibindi bihugu byagerageje guhagarikira inkunga u Rwanda,Ububirigi  na bwo bwabaye buhagaritse infashanyo ya gisirikare ku Rwanda, ariko bukavuga ko mu minsi iri imbere, bushobora no gufata ingingo ku nfashanyo isanzwe bwageneraga u Rwanda.

Ministre w'ububanyi n'amahanga Didier Reynders yasobanuriye itangazamakuru ko impunguke z'umuryango w'abibumbye zatunze Urwanda agatoki ku buryo bugaragara ko rufasha umutwe wa M23.
Ibi ngo bituma bitakumvikana ko Ububilgi bukomeza gutera inkunga Urwanda mu bya gisirikare rwirengagije ibyo birego.
Gusa ku birebana n'iyindi nkunga isanzwe igenerwa Urwanda, ministre Reynders yavuze ko nyuma y'itariki ya 18 z'uku kwezi turimo umuryango w'abibumbye umaze gusuzuma icyegeranyo cya nyuma cy'impuguke zawo kuri M23, Ububiligi bushobora no gufata ibindi byemezo birushijeho.
Gusa yavuze ko ibihugu hafi ya byose by'u Burayi bisa n'ibyumvikana ko inkunga yahagarikwa yaba igenerwa leta n'ingengo y'imari yayo, naho inkunga y'imishinga igera ku baturage bakaba batayikoraho.
Buri mwaka Ububiligi bwakiraga abanyeshuri 8 b'abanyarwanda mu ishuri rikuru rya Gisirikare bakiga ibya gisirikari n'ibya gisivili ku rwego rwa Ingéniorat.
Na none buri mwaka abasirikare bakuru babiri cyangwa batatu b'abanyarwanda bahabwaga inkunga yo kwihugura mu by'ubuvuzi mu Bubiligi mu gihe cy'umwaka.
Ku rundi ruhande, rimwe na rimwe abaganga b'abasirikare b'ababiligi bajyaga mu Rwanda gufasha no guhugura bagenzi babo mu bitaro bya gisirikare mu Rwanda.

No comments:

Post a Comment