11/12/2012

Abandi bategetsi babiri ba BBC beguye ku mirimo yabo


Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa BBC George Entwistle


Nyuma y'iyegura ry'ry'umuyobozi mukuru wa BBC George Entwistle abandi babiri nabo beguye ku mirimo yabo.intandaro ngo ikaba yarabaye ikiganiro  cyatambutse kuri Newsnight cyavugaga ku ruhare rw'uwari umunyamakuru wa BBC Jimmy Savile ukekwaho guhohotera abana.uyu munyamakuru akaba kandi atakiriho.


Amakuru dukesha radio bbc avuga ko aba babiri beguye bakurikiye umuyobozi mukuru wa bbc Entwistle weguye nyuma y'ikiganiro cyaciye nyine kuri Television BBC gishinja uwahoze ari umunyapolitike ko ngo yaba yarahohoteye abana.
Henry Youssufu Megenzi umunyamakuru wa BBC uzwi cyane mu Imvo n'Imvano,abajijwe n'umunyamakuru w'iyi Radio niba iri yegura nta cyo rizahungabanya ku biganiro bya BBC yavuze ko nta cyo ngo kuko ikoresha amafaranga aturutse mu baturage ngo ko kandi ibi ari ibibazo bya BBC nta ruhare Leta ibifitemo.
Kuri ibi umuyobozi mukuru wa BBC w'umusimbura  Tim Davie, yavuze ko aza gusobanura ibijanye n'ibura ry'amabwiriza atomoye mu gutunganya amakuru ndetse no gukurikirana neza uburyo akorwa.
Tubibutse ko iki kiganiro cyabaye intandaro cyagombaga guca kuri imwe muri chaine ya BBC mu mwaka ushize maze ntigitambuke, kikaza gutambutswa n'indi Televiziyo muri uyu mwaka ari na byo byababaje umuyobozi mukuru wa BBC bikanatuma yegura!

No comments:

Post a Comment