2/11/2013

Mu mateka y'isi Papa areguye!

Papa Benedicto avuga ujambo ry'uko ashaka kwegura

Mu gihe byari bimenyerewe ko Ababaye abashumba ba Kiliziya Gatolika,bavaho bashaje cyangwa se batabarutse,umushumba wa kiliziya Gatolika,papa Benedicto wa 16 kuri uyu wa mbere yatangaje ko azasezera ku mabanga ye y'umushumba mukuru wa kiliziya mu mpera z'ukwezi kwa kabiri.


Mu makuru atangazwa na BBC kandi anemezwa n'umuvugizi wa Vatican,Papa we yitangarije ibi avuga ko yananiwe cyane bihagije muri aya mezi ashize ngo ku buryo atagishoboye imirimo ye.
uyu mukambwe w'imyaka 85 abantu bakaba bibaza icyaba giteye iyegura rye. Gusa amakuru akomeza avuga ko umwanya we uzaguma mu nzibacyuho kugeza igihe bazatorera uzamusimbura kandi akaba azaba mu nzu ye i Roma mbere yo kujyanwa mu nzu y'abagiye mu za bukuru.
papa benedicto yavutse kuya 16 mata,1927 akaba akomoka muri german yatowe n'abakaridinari muri 2005 nyuma y'urupfu rw'uwo yasimbuye jean paul wa kabiri naho izina rye bwite akaba  ari joseph aloisius ratzinger.

No comments:

Post a Comment