3/19/2013

Papa Francis: Misa ya mbere nyuma y'iyimikwa

Papa Francis mu misa ye ya mbere yo kwimikwa.

Imbere y'imbaga y'abantu benshi bari bagandagaje muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero,Papa Francis yasomye misa ye yambere itangiza imirimo ye mishya ku bushumba bwa Kiliziya gatolika ku isi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko muri iyi misa papa  yasabye abafite ubutegetsi mu nshingano zabo kubungabunga ibyaremwe nk'uko mutagatifu Francois d'Assise  yabikoze maze anongeraho ko abakene bakwiye kwitabwaho.
Iyi misa yanitabiriwe n'abakuru b'ibihugu batandukanye,ngo mbere y'uko itangira papa yasuhuje abantu bari bamushagaye benshi banazunguza amabendera mu kirere bagira bati"ciao".

Tubabwire ko uyu mupapa nyuma yo gutorwa abanyapolitiki bamwe batangiye kumunenga bavuga ko atigeze avuganira abapadiri babiri bafashwe bakicwa muri Algentine hashize imyaka isaga 30. Uyu mupapa kandi ngo akaba anagaragara nk'ushaka kwicisha bugufi kuruta uwo yasimbuwe nk'uko byanagarutsweho n'abanyamakuru igihe yahuraga nabo ku wa 16 uku kwezi.

No comments:

Post a Comment