4/28/2015

"Abantu nibiyubakire ubushobozi aho kwiringira UN”- Lt Gen Dallaire



Mu kiganiro kijyanye no kubungabunga amahoro nkuko yari tarumiwe n’ubuyobozi bw'Ishuri Rikuru rya gisirikari ry’i Nyakinama Gen Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yashishikarije abanyafurika kwishakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegereza Umuryango w’abibumbye kuko hari igihe utinda gutabara.



Uyu mugabo yanagaragaje ko yashatse gufasha abicwaga ariko agatereranwa n’ibihugu bikomeye n’Umuryango w’Abibumbye wari wamutumye anongeraho ko yanagiye asabwa gucyura ingabo ntabikore.

Abajijwe n’umunyamakuru niba abantu bakwiriye kwiringira umuryango mpuzamahanga yagize ati:”Ni ikibazo cyiza, ariko ikindi kibazo ni ninde wakwizera mugihe Umuryango mpuzamahanga udahari? Ni ubushobozi bw’Akarere.”

Yagaragaje ko ibihugu bigomba kubaka kandi bigashyira imbere ubafatanye mu karere hagamijwe kwikemurira ibibazo.

Yongeye ati “Icy’ibanze ni ukwiyubakira ubushobozi hanyuma ibihugu bigahabwa uburyo n’igihe bityo abaturage bakamererwa neza bitagombye ingabo za UN bitewe no kutagira ubushobozi cyangwa zatinze kuza.”
Dallaire,Intumwa zamuherekeje n'ubuyobozi bwa Rwanda Peace Academy(Pic Umuseke.rw)
Mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi,abasirikare n'abarimu muri Rwanda Peace Academy(Pic.Umuseke.rw)

Umuyobozi wa Rwanda peace Accademy Col. Jill Rutaremara yemeje ko gutumira Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire biri mu rwego rwo gusangiza ingabo ubunararibonye bw’ibyamubayeho nko muri Genocide aho yashakaga gutabara ariko akananizwa n’izindi nzego.

Col Rutaremara ati:”Tuba dukeneye inararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kugira ngo basangize abasirikari imbogamizi mu kubungabunga amahoro ku isi. Ikindi ni uko mu gitabo cye kivuga kuri Genocide hari amasomo menshi dukuramo.”


Romeo Dallaire Yashinze ikigo kirwanya ikoreshwa ry’abana mu mitwe ya gisirikare(The Remeo Dallaire Child soldier initiative) ndetse hari n’ikigega cyamwitiriwe gifasha urubyiruko kwiyubakamo imiyoboborere myiza(The Romeo Dallaire Foundation)

Anandika ibitabo birimo n’icyasomwe cyane yanditse kuri Jenoside yakorewe abatutsi ”Shake hands with the Devil”.

No comments:

Post a Comment