7/31/2011

Uruzinduko rwa Museveni mu Rwanda ?


Nyuma y'igihe barebana amaso y'ingwe, ubu noneho Perezida Museveni wa Uganda kuri uyu wa gatanu yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda aho azaganira na Mugenzi we Paul Kagame w’Urwanda  mu rwego rwo gusuzuma amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi nkuko yemejwe n’inama ihuriweho n’intumwa z’ibihugu byombi ejo ku mugoroba.


Nk'uko tubikesha Reuters,Perezida Museveni uherekejwe n’umufasha we muri uru ruzinduko biteganijwe ko azasura ahantu hatandukanye mu Rwanda akanifatanya n’abanyagihugu mu gikorwa cy’umuganda giteganijwe ku wa gatandatu.
Uru nirwo ruzinduko rurerure perezida museveni agiriye mu Rwanda kuva yajya ku butegetsi mu myaka 25 ishize.
Abakurikiranira hafi iby’uru ruzinduko baremeza ko rufite icyo rusobanuye ku byerekeye intera y’umubano w’ibihugu byombi.
Bemeza ko ubu uhagaze neza nubwo ufite amateka yo kuba warigeze kuzamba muri za 1999, ubwo ingabo z’ibihugu byombi zakozanyagaho muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo.
Biteganijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazamurikirwa imyanzuro y’inama ihuriweho n’abahagarariye Uganda n’Urwanda irebana n’ubufatanye mu nzego zirindwi z’ingenzi zirimo ibirebana n’umutekano n’ubucuruzi bwambuka umupaka.

No comments:

Post a Comment