Mu mudugudu wa Gahanda, akagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umugabo witwa Sine Callixte aherutse gusambanya abana be b’abakobwa babiri.
Aba bana bombi umwe afite imyaka 17 akaba yigaga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza. Undi we wari ufite imyaka 18.
Yigaga muri secondaire mu mwaka wa kabiri. Uyu mukuru we, se umubyara ngo yamusambanyije ubugira kabiri. Gusa ngo nyuma yo gukora aya mahano uyu mugabo yahise atoroka.
Aba bana b’abakobwa batashatse ko amazina yabo atangazwa bakomeza bavuga ko uyu se ubabyara, yahengeraga baryamye nijoro, basinziriye akagenda akabaryama iruhande, hanyuma akabakuramo imyenda agakora ibyo akora.
Baganira n’Umuseke.com, umukuru yagize ati : ‘Twaramubazaga impamvu yabaga aje akatubwira ko aba aje kureba niba tutasambanye n’abandi bantu. Yaravugaga ngo afite uko abireba ku gitsina.’
Aba bakobwa bombi bavuga ko se yatangiye kujya aza kuryamana nabo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, bakomeza batangaza ko hari igihe yazaga aho baryamye noneho bagahita babyuka, bakamuhunga.
Aba bana banavuga ko bagerageje kujya bahungira kwa nyirakuru ubyara se, Flororida Mukabarebe, dore ko inzu zegeranye, ariko ngo biranga uyu mugabo akajya abasangayo.
Umutoya (uriya ufite imyaka 17) ati : ‘Maman niwe ubizi neza kuko twigeze no kujya kurara yo agaca mu idirishya akahadusanga, Maman akagira ubwoba. Mukecuru (Nyirakuru) we yarabimubwiye yanga kubyumva aramubwira ngo n’abana be abafiteho uburenganzira.’
Nyuma yo kubihishira iminsi itari mike, se ubabyara ngo akomeje kubahohotera, aba bana bamubwira ko bakuze ibyo batakibishaka, abyanze ngo nibwo bahisemo kujya kubibwira polisi.
Umutoya yongeraho agira ati : ‘Twarivumbuye turamubwira ngo tubicyemure twenyine aranga. Twaragiye tubibwira abakecuru barangije babishyira mu miryango, biranga tujya kuri polisi.’
Gusa ariko n’ubwo aba bana bavuga ko Flororida Mukabarebe, uyu akaba ari nyirakuru ubyara se, yari abizi, dore ko inzu zegeranye, uyu mukecuru we ntabyemera ahubwo avuga ko ntabyo bigeze bamubwira kandi ko adashobora kumenya icyateraga umuhungu we guhohotera abana yibyariye.
Mukabarebe Flororida ati : ‘Nibo babizi bo yasambanyije kuko njyewe ntabyo nzi, nta n’ibyo nabonye. Iyo yabasambanyaga sinaga mpari, gusa ubusanzwe yari asanzwe ari umugabo muzima sinzi icyabimuteye.’
Gasana Gabriel umunyamabanga nshingwabikorwa w ‘akagali ka Rwesero avugako n’ubuyobozi bw’umudugudu ubwabwo busa n’ubwahishiriye aya makuru kuko ngo ubuyobozi bwo hejuru bwayamenya ibi byarabaye. Hagati aho ariko uyu muyobozi avuga ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge na polisi barimo gukora ibishoboka ngo uyu mugabo Sine Callixte atabwe muri yombi.
Gasana ati: ‘Nk’ubu tumaze kumenya aho aherereye. Twamenye ko yaba aherereye ku mubuga ni mu murenge wa Rwabicuma. Turimo gushakisha uburyo yafatwa kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoze kuko ari indengakamere.’
Uyu mu murenge wa Rwabicuma Gasana avuga, uhana urubibi n’uwa Busasamana, Sine Callixte ubusanzwe atuyemo.
Mu gihe uyu mugabo Sine Callixte akomeje gushakishwa, abaturage muri uyu mudugudu wa Gahanda baratangaza ko uyu mugabo ubusanzwe ngo yari umuntu batacyecyeragaho kuba yagirira nabi abana be yibyariye kariya kageni.
Inkuru ya Umuseke.com
No comments:
Post a Comment