6/29/2011

Mu gihe ibyaye ikiboze ikirigata,uyu mubyeyi arasabira abo yibyariye Guhuhurwa kuko bavutse bafatanye imitwe n,umwijima!


Impanga z’abakobwa zavuzwe cyane mu bitangazamakuru zo mu Buhinde zamamaye kubera kuvuka zifatanye ari zo Saba na Farah Shakeel zirigusabirwa na se uzibyara gupfa kubera kubabazwa n’agahinda zimutera zitaka.Aba bakobwa ubu bujuje imyaka 15.



Papa w’aba bakobwa arasanga ububabare bariya bakobwa be baterwa no kuba baravutse bafatanye bukomeye. Papa wa Saba na Farah Shakeel avuga ko imisonga yo mu mutwe ibabaza abana be hakaba haraje n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kiri kubatera umutima.

Shakeel aganira n’ikinyamakuru Daily Telegraph dukesha iyi nkuru akaba yakibwiye ko bariya bakobwa bifuza kubaho no kurya ubuzima nk’abandi bantu ariko ko uburyo bataka iyo bari kubabazwa n’umubiri biteye ubwoba.

Musaza wabo Tamana Ahmad Malik avuga ko aba bakobwa bataka mu gihe kingana n’ amasaha 15 ku munsi kandi kuva mu mezi atanu ashize bakaba baratangiye guhura n’ingorane y’uko biri kugorana kuvuga kuko batakibasha gusohora ijambo ryumvikana neza (ntibabasha kuvuga imigemo yose igize ijambo).

Mu myaka itanu ishize igikomangoma cya Abu Dhabi, Sheikh Mohammed bin Zayed yatanze amafaranga yatumye aba bakobwa bahura n’abaganga b’inzobere mu gutandukanya abana bavutse bafatanye harimo n’umuganga w’umunyamerika Benjamin Carson hagamijwe kubatandukanya. Icyo gihe hari icyizere cy’uko bagira ubuzima bwiza.

Ubufasha bwatanzwe n’igikomangoma cya Abu Dhabi bwagize aho bugarukira kandi uyu mubyeyi akaba adafite ubushobozi bwo kubavuza kuko akazi k’abakene afite katabimushoboza.

Shakeel ufite abana bagera kuri 8 kandi ahembwa amafaranga afite agaciro ka 52.000 y’amanyarwanda ku kwezi agira ati : “ Twebwe ikibazo kiraturenze, icyo twifuza ni uko leta yatera inkunga igaragara ubuvuzi bw’aba bana cyangwa ikemera ko bapfa kubera ko bari mu buzima bw’ububabare bukomeye.”

Muganga Carson n’ikipe ye baje gusanga aba bakobwa bahuje amaraso atembera mu bwonko basangiye n’impyiko ebyiri gusa kandi ziri muri umwe gusa witwa Farah. Kubatandukanya uyu muganga yasanze byasaba kubagwa mu buryo butandatu nabwo hakabaho amahirwe ko ari umwe wabaho gusa.
Photo.umuganga.com

Kugira impyiko ebyiri ziri mu mubiri w’umwe biri kubatera kunanuka cyane no kurwara umutima.

No comments:

Post a Comment