6/29/2011

Lu Hao, umwana munini cyane bikabije, ku myaka 3 apima ibiro 60


Lu Hao ibumoso,ateruwe iburyo
Ku myaka itatu gusa , uyu mwana wo mu Bushinwa afite ibiro bikubye abo bangana. Ikibazo cyibazwa ku babyeyi b’uyu mwana Lu Hao, ni uko bo badashoboye kugira icyo bakora kugira ngo uyu mwana ibiro bye bigabanuke.


Nyina umubyara we agira ati "Bidusaba kumureka akirira ibyo ashatse kuko iyo ubimwimye arira ubudaceceka. Nagerageje kumuha rejime (indyo yihariye)ariko ibiro byiyongereyeho ibigera ku 10." Uyu mwana ngo afungura udusorori dutatu tw’umuceri ku munsi; bikaba ari byinshi ndtse bikaba bitanasanzwe ku isi ya Rurema.

Kugeza ubu, ubuzima bw’uyu mwana bukaba buteye inkeke. Abaganga bahamya ko ari ibintu bitari byiza ku mwana ungana na we. Bitangazwa ko LU HAO yaba akubye abana b’abahungu bangana ibiro birenze ikigeranyo rusange, ni incuro eshanu. Batekereza ko yagize ibyo bita troubles hormonales, bivuga ko imisemburo yabaye myinshi cyane kandi ko biteguye kumwitaho kugira ngo atazagira ikibazo cyo kurwara umutima. Dr Lu Hong yagize ati “Ntabwo ari munini gusa ahubwo nina muremure ku buryo bizatworohera kumwitaho niba koko ari ubwinshi bw’imisemburo." Ibi byatangajwe ku itariki ya 23 Gicurasi 2011.

Ifoto:umuganga .com

No comments:

Post a Comment