4/19/2012

Uwinkindi na we yagejejwe mu Rwanda

Rwanda Air yazanye Uwinkindi.


Nyuma y'isuzumwa ry'ibyifuzo by'abunganira Pasitoro uwinkindi ukurikiranyweho genocide yakorewe abatusti 1994,Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwanzuye kumwohereza kuburanira mu Rwanda aho yanagejejwe uyu munsi!

Uyu Pasitoro Uwinkindi Jean Bosco uvuka muri Kanzenze yo hambere, yageze mu Rwanda aje mu ndege ya Rwanda Air, yageze ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali isaa kumi n’iminota mirongo ine n’itanu. akaba yaraje yambaye uko bisanzwe ndetse nt n'ikibazo agaragaza nk'uko byavuzwe ku ma radiyo yo mu Rwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko kimwe na Ingabire,Uwinkindi n'umwunganira bari basabye kutaburanira mu Rwanda bavuga ko ubutabera bwaho butigenga,icyifuzo cyatewe utwatsi n'urukiko mpuzamahanga rwa arusha.Akaba abaye uwa kabiri nyuma ya Mugesera nawe woherejwe avuye hanze.

No comments:

Post a Comment