6/17/2013

Umukambwe w'imyaka 90, Rutayisire kuri iki cyumweru yabonanye na Perezida Kagame

 
 Rutayisire n'umufasha we nyuma yo kubonana
 na Perezida

Nyuma y’iminsi y'icyifuzo yari amaranye iminsi cyo guhura na Perezida Kagame imbonankubone mbere y'uko uyu musaza atabaruka, kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena Muzehe Rutayisire Gervais  wo mu ka
rere ka Ruhango yabonanye na Perezida Paul Kagame  nk'uko yabyifuje.


Amakuru dukesha umuseke.com nk'uko kandi byagaragaye ku rubuza rwa facebook rwa perezida Kagame,avuga ko mu gihe cyose amaze mu gihugu nta kindi cyera cyirabura ashigaje uretse kuganira na Perezida Kagame dore ko ngo yanabonye amateka menshi. aragira ati
nabaye mu gihugu twabuzemo icyizere cyose, warakoze kuvana u Rwanda ikuzimu, mbakurikirana kenshi kuri Radiyo nkabona muri guhindura byinshi mu Rwanda, harimo ubumwe mu benegihugu.
Komereza aho, hari byinshi bizakorwa kandi bikagerwaho, ndashaje ntacyo nakora ariko mfanye ibyishimo byinshi bitavugwa kubera ko twahuye kandi  u Rwanda rubasigaye mu maboko
Rutayisire Gervais  avuga ko nyuma yo kubona no kuganira n’Umukuru w’igihugu agiye gusazanya ibyishimo bitavugwa.
Igitekerezo cyo kubonana n’umukuru w’igihugu yari akimaranye igihe ariko byiyongereye nyuma yo guhabwa amatungo magufi ku batishoboye cyateguwe n’ibitaro bya Gitwe aho yegereye umunyamakuru w’Umuseke.rw amutekerereza agahinda afite ko kuba afite agahinda ko ashobora kuzatabaruka atabonanye na Perezida Paul Kagame kandi yumva hari n’icyo ashaka kumugezaho.

Uyu musaza  yirinze kandi gutangaza icyo ashaka kuganira n'umukuru w'igihugugusa ngo iyi tariki kuwa 16 Kamena ntabwo izasibangana mu mutwe we kuko yabonanye na Perezida kubwe akunda cyane.Uyu musaza kandi ngo nyuma yo kubonana na perezida yahise anategura umunsi mukuru
 ukaba warabaye kuri iki cyumweru ubwo yari avuye i Kigali.

No comments:

Post a Comment