10/01/2013

INGENGO Y'IMARI YONGEYE GUTEZA IKIBAZO MURI LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERICA NYUMA Y'IMYAKA 17

Perezida Obama imbere y'Inteko

Nyuma yo kubona ko ikibazo cy'ingengo y'imari cyongeye kugaragara,Ingoro y'umukuru w'igihugu muri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yategetse ibigo bya leta gutangira kugabanya ibikorwa bikora kugira ngo habeho guhangana n'iki kibazo.

Amakuru dukesha bbc avuga ko abagize inteko nshingamategeko bakomoka mu mashyaka 2  ir'abaRepublicain n'iry'abDemocrates bananaiwe kumvikana mu kwemeza ingengo y'imari nshya. Ibi rero bikaba byazateza gufunga kwa za minisiteri zimwe ndetse n'abakozi ibihumbi bitari bike bagasezererwa mu mirimo yabo.
Ikibazo cyo kutumvikana ku ngengo y'imari  kikaba cyongeye kuba muri iki gihugu nyuma y'imyaka 17.
Abashinga mategeko bakomoka mu ishyaka rya Republican banze kwemeza ingengo y'imari uko yateguwe basaba ko gahunda y'ubwishingizi bw'ubuvuzi yateguwe na Perezida Obama yasubikwa mu gihe cy'umwaka umwe.

No comments:

Post a Comment