10/01/2013

ONU:UMUNTU UMWE MU BANTU 8 YICWA N'INZARA


Photo BBC
Icyegereranyo cyashyizwe ahagaragara na ONU yifashishije amashami yayo y'ubushakashatsi kiravuga ko umuntu umwe ku bantu umunani ku isi yicwa n'inzara.

Mu gihe ibihugu byinshi usanga bishishikajwe no kuzamura imibereho y'ababituye ndetse no kwihaza mu biribwa,Kigendeye ku myaka ibiri ishize, icyo cyegeranyo kivuga abantu barenga miliyoni 800 batabona ibyo kurya bihagije.
Amakuru dukesha urubuga rwa bbc atangaza ko abanditse kino cyegeranyo baravuga ko abo bantu batabona ibyokurya bihagije kugirango babashe kubaho neza batarwaragurika kandi babashe gukora.
Nubwo bwose iyi mibare mishya iri hasi gato y'imibare yatangajwe mu myaka ibiri yabanjirije iyi ibiri ishize, ngo hahindutse gato cyane mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara hanyuma ntihagira igihunduka na mba mu burengerazuba bwa Aziya.
Icyo cyegereranyo kiravuga ko intego y'ikinyagihumbi yo kugabanya kabiri umubare w'abantu bicwa n'inzara mu mwaka wa 2015 ishobora kutazagerwaho hatagize igikorwa.

No comments:

Post a Comment