1/13/2014

Israel mu cyunamo cya Ariel Sharon

Ariel Sharon mu ifoto
Abantu babarirwa mu bihumbi banyuze imbere y'isanduku irimo umurambo wa Ariel Sharon yashyizwe hanze y'inzu inteko nshingamategeko ikoreramo kugira ngo bamusezereho bwa nyuma.

Ariel Sharon yitabye imana ku wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2014 nyuma y'imyaka 8 yari amaze yarataye ubwenge bimwe bita coma.
Amakuru dukesha BBC hateganijwe umuhango udasanzwe wo kumusezeraho kuwa mbere 13 uzitabirwa n'abanyapolitiki benshi mbere yuko ashyingurwa mu isambu ye iri mu majyepfo ya Israheli.
Mu banyamahanga bategerejwe kwitabira umuhango wo kumushyingura harimo visi perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden na ministri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov.
Ariel Sharon yagize uruhare rukomeye mu mateka ya Israheli kuva igihe cy'intambara y'ubwigenge mu myaka ya 1940 igihe yari umujenerari mu ngabo.
Mu nyuma yaje kuba umunyapolitiki, ariko rero abantu benshi ntibamuvugaho rumwe.
Mu mwaka wa 1982, igihe yari ministri w'ingabo, yagabye igitero kuri Libani igihe impunzi z'abanyapalestina zibarirwa mu magana zicwaga n'abakiristu bashyigikiye Israheli mu nkambi z'impunzi za Sabra na Shatila.
Kimwe mu bikorwa bye bya nyuma cyabaye kubaka urukuta rutuma abanyapalestina batinjira muri Israheli.

No comments:

Post a Comment