9/29/2014

UR : Hari amashami ashobora kuzima kubera ikibazo cya Buruse

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kiratangaza ko abanyeshuri batatangajwe ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo(buruse) uyu mwaka nta yandi mahirwe bafite, ahubwo ko bashaka ubufasha hirya no hino, ariko hagendewe ku banyeshuri bagiye bemerwa, amwe mu mashami ashobora kuzabura abayigamo.

Amakuru dukesha igihe.com avuga ko yuko abanyeshuri benshi bagiye kubaza impamvu batashyizwe kuri uru rutonde maze bokimwe n’ubuyobozi bwa REB bagira icyo batangaza.
Abanyeshuri bavuga ko baguye mu kantu
Bamwe mu banyeshuri bavuga ko bemerewe kwiga muri kaminuza ariko ko bidakwiye ko bimwa inguzanyo yo kwiga kandi nta bushobozi imiryango yabo ifite bwo kubarihirira muri kaminuza.
Umunyeshuri w’umuhungu utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati "Ubusanzwe Leta twayifataga nk’umubyeyi kuko yitaga ku bakene ikabishyurira kaminuza inahereye ku byiciro by’ubudehe ariko ubu ngo bahereye ku manota n’amasomo, byadushobeye!"
Undi munyeshuri nawe ati "Kuvuga ngo hari amasomo afite agaciro kurusha andi, ntabwo mbyumva,adafite akamaro iyo avanwa muri kaminuza tukamenya ko ibyo twize nta gaciro bifite."
Ababyeyi nabo ntibabyumva
Si abanyeshuri gusa bibaza impamvu amasomo amwe yahawe agaciro gasumba ak’ayandi, kuko n’ababyeyi nabo batabyumva.
Umwiza Jeannine  yagize ati "Uzi kurihirira umwana imyaka itandatu muri segonderi warangiza ukumva ngo bamutoranyije kwiga muri kaminuza ariko ngo leta ntabwo izamufasha, ko ab’abakene baharaniraga kwiga ngo bafashwe na leta none bikaba atari ukuri, icyo gihe umwana utishoboye yamaze yiga n’amafaranga umubyeyi yamutanzeho byapfuye iki ?"
Amashami amwe n’amwe ashobora kubura abayiga
Amashuri yakira abanyeshuri bagombaga kwiga amasomo y’ubumenyamuntu, amategeko, itangazamakuru n’ubugeni (Arts, Medida law, social sciences) nayo ashobora kugira umubare mbarwa w’abanyeshuri.
Urugero rwa hafi, abahawe buruse yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami y’ubumenyamuntu , n’ubugeni ntibarenga 150 mu gihe mbere bari benshi kurushaho. Abiga icungamutungo nabo ntibibanzweho mu banyeshuri bahawe buruse.
By’umwihariko muri iri shuri, mu gashami k’indimi zigezweho (Modern Langages), abahawe buruse ntibarenze 8 mu gihe hari udushami 4 bagomba kwiga. Bamwe bibaza niba nta mashami azafunga kubera kubura abanyeshuri.
Kugeza ubu ikiguzi gisabwa umunyeshuri utarahawe buruse na Leta ngo abashe kwiga ni ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda. Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko nubwo aba banyeshuri bayabona bigoranye kwiga muri ayo mashuri ya Leta, mu gihe hari ahishyurwa ibihumbi 400 mu mashuri yigenga.
REB ibivugaho iki ?
Karamage Louise, Umuyobozi ushinzwe inguzanyo ya buruse mu kigo gishinzwe uburezi REB yavuze ko bashyize mu bikorwa ibijyanye n’iyi nguzanyo bahereye ku byatangajwe n’inama y’Abaminisitiri.
Karamage akomeza avuga ako nta kindi bamarira abanyeshuri batabonye amanota asabwa, kuko ngo bafatiye ku mashami yigisha amasomo akenewe mu Rwanda, cyane cyane ay’ubumenyi (Sciences) n’imyuga (IPRC).
Abavuga ko ubusanzwe baheraga ku babonye amanota yo kwiga muri kaminuza nyuma bakarebera ku byiciro, Karamage yavuze ko ubu ibyiciro babyongereye bagafata muri bine mu gihe ubusanzwe batoranywaga muri bibiri cyangwa bitatu.
Yagize ati "Abakene b’abahanga kurusha abandi nibo twahereyeho … Ku batarafashwe, nta kindi twakora kuko tutarenza ingengo y’imari yagenwe".
Abashyizwe ku rutonde rw’abemerewe guhabwa buruse harimo 88 muri IPRC, abari basabye kuyihabwa bari 1727, muri kaminuza y’u Rwanda ni 4192 mu 12443 bari bayisabye mu gihe abiga ubuforomo n’ububyaza ari 92 mu 160 bari babiasbye

No comments:

Post a Comment