6/22/2011

MICHELLE OBAMA: “KURWANYA IVANGURAMOKO BIKWIYE KUBERA URUMURI ABAGORE”

Michelle Obama ,Mandera n'abana

Aya ni amagambo yavuzwe na Madamu Michelle Obama, umugore wa perezidawa Amerika Barrack Obama mu gihe yasuraga umudugudu wa Soweto, muri Afurika y'epfo, aho yanashimiye abahohotewe na politiki y'ivangura moko muri iki gihugu ku ntera bamaze kugeraho nyuma y’ibikorwa bibi bya Apartheid.
Soweto yakorewe mo ubwicanyi bw’ivanguramoko yanabaye indiri y'ibikorwa byo kurwanya politiki y'ivangura moko ya bagashaka buhake b'abazungu muri Afurika y'epfo.


Nk’uko tubikesha www.bbcgahuza.com Madamu Obama yagejeje ijambo rye ku bagore bakiri bato muri Afurika ari muri kiriziya yamenyekanye igihe cy'imyivumbagatanyo yo muri Soweto,aho yavuze ko intambara yo kurwanya ivangura moko muri Afurika y'epfo n'ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw'abanyamerika barwanyaga ivangura moko bigomba kubera urumuri abagore mu bikorwa byo kurwanya ibibazo bafite nka SIDA no guhohoterwa.
Kuri uyu wambere tariki 20Kamena ni bwo, madamu Obama yasuye Nelson Mandela, perezida wa kera w'Afurika y'epfo wanamenyekanye mu guharanira ubwigenge n’ukwishyira ukizana kw’abirabura muri Afrika y’epfo.

No comments:

Post a Comment