10/16/2014

Amerika n’Uburayi ngo Ebola ishobora kutabyibasira cyane



Perezida Obama yavuze ko Ebola igomba kurushaho guhagurukirwa.
Perezida Obama yavuze ko Ebola igomba kurushaho guhagurukirwa

Amakuru dukesha urubuga rwa bbc avuga ko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko ibyago byo kugirango abanyamerika bandure iyo ndwara bikiri kure nubwo bwose yasabye ko irushaho guhagurukirwa.


Amerika irimo kandi gukora iperereza ku kuntu umuforomokazi wanduye iyo ndwara - igihe yavuraga umunyaliberia yahitanye - yemerewe gukora urugendo rw’indege.
Abategetsi ba Amerika barimo gushakisha abagenzi 132 barimo kumwe nawe muri iyo ndege.
Abaministri bashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi barahurira kuri uyu wa kane I Buruseli mu Bubirigi kugirango bige ku ngamba zafatwa kugirango iyo ndwara ikumirwe.
Indwara ya Ebola imaze guhitana abantu hafi 4500 cyane cyane muri Liberia, Sierra Leone na Guinee.

No comments:

Post a Comment