10/01/2013

ONU:UMUNTU UMWE MU BANTU 8 YICWA N'INZARA


Photo BBC
Icyegereranyo cyashyizwe ahagaragara na ONU yifashishije amashami yayo y'ubushakashatsi kiravuga ko umuntu umwe ku bantu umunani ku isi yicwa n'inzara.

INGENGO Y'IMARI YONGEYE GUTEZA IKIBAZO MURI LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERICA NYUMA Y'IMYAKA 17

Perezida Obama imbere y'Inteko

Nyuma yo kubona ko ikibazo cy'ingengo y'imari cyongeye kugaragara,Ingoro y'umukuru w'igihugu muri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yategetse ibigo bya leta gutangira kugabanya ibikorwa bikora kugira ngo habeho guhangana n'iki kibazo.

6/17/2013

Umukambwe w'imyaka 90, Rutayisire kuri iki cyumweru yabonanye na Perezida Kagame

 
 Rutayisire n'umufasha we nyuma yo kubonana
 na Perezida

Nyuma y’iminsi y'icyifuzo yari amaranye iminsi cyo guhura na Perezida Kagame imbonankubone mbere y'uko uyu musaza atabaruka, kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena Muzehe Rutayisire Gervais  wo mu ka
rere ka Ruhango yabonanye na Perezida Paul Kagame  nk'uko yabyifuje.

3/19/2013

The List of Popes

Since the papacy existed in the world history there are 267 opes who led the catholic churchin the world.
The following is the list of them with their papal names and .
brief remark on their personalities.

Papa Francis: Misa ya mbere nyuma y'iyimikwa

Papa Francis mu misa ye ya mbere yo kwimikwa.

Imbere y'imbaga y'abantu benshi bari bagandagaje muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero,Papa Francis yasomye misa ye yambere itangiza imirimo ye mishya ku bushumba bwa Kiliziya gatolika ku isi.

2/11/2013

Mu mateka y'isi Papa areguye!

Papa Benedicto avuga ujambo ry'uko ashaka kwegura

Mu gihe byari bimenyerewe ko Ababaye abashumba ba Kiliziya Gatolika,bavaho bashaje cyangwa se batabarutse,umushumba wa kiliziya Gatolika,papa Benedicto wa 16 kuri uyu wa mbere yatangaje ko azasezera ku mabanga ye y'umushumba mukuru wa kiliziya mu mpera z'ukwezi kwa kabiri.

1/12/2013

Somalia:Umusirikare w'Umufaransa yishwe mu gihe yageragezaga kubohoza mugenzi we wafashwe bugwate


Umufaransa, Denis Allex, wafashweho ingwate.
 Mu gihe umutwe wa Al-Shabab ukomeje ibikorwa byawo muri Somalia ndetse no kugaba ibitero mu bindi bihugu birimo Kenya,Nigeria na Algeria,kuri uyu munsi wivuganye umusirikare w'umufaransa mu gikorwa aba basirikare barimo cyo kubohora mugenzi wabo wafashweho ingwate muri iki gihugu.

Ubushinwa: Ukwandura gukabije kw'ikirere kuzagira ingaruka ku buzima



Ikirere cy'Ubushinwa
Umurwa mukuru w'Ubushinwa,Beijing ukomeje kugaragaza ukwandura kudasanzwe kw'ikirere kutigeze kubaho mu myaka yashije bikaba biteye impungenge ko byazagira ingaruka ku ubuzima bw'abatuye iki gihugu n'abahagenda.

11/12/2012

Ububirigi bwahagaritse infashanyo ku u Rwanda

Ikarita y'u Rwanda. from bbcgahuza.com


Nyuma y'ibindi bihugu byagerageje guhagarikira inkunga u Rwanda,Ububirigi  na bwo bwabaye buhagaritse infashanyo ya gisirikare ku Rwanda, ariko bukavuga ko mu minsi iri imbere, bushobora no gufata ingingo ku nfashanyo isanzwe bwageneraga u Rwanda.

Abandi bategetsi babiri ba BBC beguye ku mirimo yabo


Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa BBC George Entwistle


Nyuma y'iyegura ry'ry'umuyobozi mukuru wa BBC George Entwistle abandi babiri nabo beguye ku mirimo yabo.intandaro ngo ikaba yarabaye ikiganiro  cyatambutse kuri Newsnight cyavugaga ku ruhare rw'uwari umunyamakuru wa BBC Jimmy Savile ukekwaho guhohotera abana.uyu munyamakuru akaba kandi atakiriho.

Amafoto yo muri graduation


Dusohoka Saigon


In GSOB

9/25/2012

Rwanda:MTN yafatiwe ibihano kubera gutanga serivisi mbi ku bakiriya!

MTN yaciwe amande mu Rwanda


MTN,sosiyete y'itumanaho mu Rwanda ikomoka muri Afrika y'epfo yafatiwe ibihano bihwanye no kwishyura Miliyoni 3 z'amanyarwanda ku munsi mu gihe cy'ukwezi uhereye kuya 14 nzeri.Ibyo bihano ikaba yarabihawe n'ikigo cya Leta mu Rwanda gishinzwe kwita ku mirimo ifitiye igihugu akamaro RURA nyuma yo kwihanangiriza iyo companyi nyamara ngo nyuma igasanga nta cyo yahinduye kuri serivisi zayo amafatabuguzi bita izitajyanye n'igihe.

Film yarakaje abasilamu ikanavugisha amagambo mensi noneho ngo yaba itabaho

Agace ka film kagaragayemo gusebya intumwa y'Imana
Muhammad.

Iyi filime ndende yiswe  «L’innocence des musulmans» usanga agace kayo Ku rubuga rukwirakwiza amashusho rwa Youtube,  yarakaje cyane abasilamu cyane cyane abo mu bihugu by’Abarabu, bivugwa ko yakiniwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika ngo birashoboka ko yaba itarakinwe.

Louise Mushikiwabo yahakanye ko nta cyemezo EU yafatiye u Rwanda

Mushikiwabo na Ashton kuwa 4 Nzeri i Bruxelles/photo Internet

Nyuma y’inkuru ya AFP yatangajwe ku ya 25 Nzeri  ivuga ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ubaye uhagaritse inkunga wageneraga u Rwanda, Ministre w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo we yatangaje ko iyi nkuru ya AFP iyobya abantu kuko ngo nta cyemezo nk’iki cyafatiwe u Rwanda.

Gicumbi: Umugore yatwitse Igitsina cy'umugabo we n'ibindi bice by'umubiri.



Akarere ka Gicumbi aho umugore yatwitse umugabo we Igitsina
Mu ijoro ryo kuwa 12 Nzeri,2012, mu kagari ka Gatwaro,umurenge wa Rutare ho mu Karere ka Gicumbi, umugore witwa Menyuwawe yatwitse ibice by'umubiri w'umugabo we harimo n'igitsina akoresheje igishirira avanye mu ziko. Uyu mugore akaba avuga ko yabitewe na shitani.